Radiyo eshatu zikomeye mu Mujyi wa Montréal muri Canada, zahagaritse gucuranga indirimbo za Michael Jackson, nyuma y’aho akomeje gushinjwa kuba yarasambanyije abana b’abahungu.
Ku Cyumweru televiziyo yitwa HBO yatangiye kwerekana filime mbarankuru yitwa ‘Leaving Neverland’ igaragaza uko umuhanzi umaze imyaka 10 apfuye, Micheal Jackson, yasambanyije abana b’abahungu.
Iyi filime ishingiye ku bagabo babiri bavuga ko yatangiye kubasambanya bakiri bato (guhera ku myaka itanu). Umwe yitwa James Safechuck ufite imyaka 40 na Robson ufite imyaka 36.
Umuvugizi wa nyiri Radiyo zivuga mu rurimi rw’Igifaransa ari zo CKOI na Rythme ndetse n’indi ivuga mu rurimi rw’Icyongereza, The Beat, yavuze ko indirimbo za Micheal Jackson zahagaritswe guhera kuri uyu wa Mbere.
Umuvugizi w’ikigo cy’itumanaho n’itangazamakuru (Cogeco), Christine Dicaire, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu gusubiza ubusabe bw’abakunzi babo, batishimiye iyi filime.
Yavuze ko kandi iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa kuri Radio zishamikiye kuri Cogeco muri Quebec. Iyi kompanyi ifite Radio 23.
Radio y’Abongereza BBC nayo yafashe icyemezo nk’iki. Abo mu muryango wa Michael Jackson ntibemera ibyo ashinjwa dore ko muri 2005 urukiko rwari rwamugize umwere.
























TANGA IGITEKEREZO