Nyuma yo kumenya urupfu rw’uyu muhanzi, Ruzindana Rugasaguhunga, umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye yinginga ko radiyo na televiziyo zo mu Rwanda zaha icyubahiro Yvan Buravan ku isaa sita z’amanywa, zigacurangira rimwe indirimbo ze.
Mu butumwa Ruzindana yashyize kuri Twitter yanditse asaba ko isaha ya saa sita ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, hashyirwaho umwanya muto wo guha icyubahiro Buravan.
Yanditse agira ati "Ndasaba mbikuye ku mutima ko saa sita niba bishoboka ama radiyo na televiziyo twafata umwanya muto byibuze tugakina imwe mu ndirimbo za Yvan Buravan mu rwego rwo kunamira uyu muhanzi ariko tunishimira ibyo yakoreye uruganda rw’umuziki w’u Rwanda.”
Iki cyifuzo cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru bitandukanye byagihaye agaciro ndetse i saa sita zigeze bihita bishyirwa mu ngiro.
Yaba radiyo na televiziyo zitandukanye, zahisemo kuzimya ibiganiro byatambukaga kuri iyo saha, bacuranga indirimbo z’uyu muhanzi bitewe n’amahitamo ya buri imwe.
Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya yari amaze igihe ahanganye nayo.
Uyu muhanzi yagerageje kwivuza yaba mu Rwanda, muri Kenya ndetse no mu Buhinde aho yitabiye Imana.
https://t.co/LvGZYSXmjn power fm is doing that since morning
— Dj Muturage (@djmuturage) August 17, 2022
Yego birakorwa.
— TV1 #Rwanda (@TV1Rwanda) August 17, 2022
Our deepest condolences to @yvanburavan family, fans and the extended Rwandan music industry for this tragic loss. Today from noon to 1 PM, we shall play his songs to honor his legacy #YBpic.twitter.com/7AKOz4D5aY
— Kigali Channel 2(KC2) (@KC2_RW) August 17, 2022
Isango Star Tv will do it.#RIPBuravan
— IsangoStar (@isangostar) August 17, 2022






Ibitekerezo 0