00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rahamatali wavugishije benshi muri Miss Rwanda 2016 amaze kunanuka bidasanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 January 2017 saa 01:45
Yasuwe :

Naïma Rahamatali, umukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda avuye i Montréal muri Canada amaze gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe, ubu afite urubavu ruto.

Naïma Rahamatali, wavutse mu 1991, yari umwe mu bakobwa icyenda batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016. Uyu mukobwa yari afite umwihariko watumye benshi bamuvugaho ibitandukanye kuva yakwinjira mu irushanwa.

Ni we mukobwa rukumbi waje kwitabira irushanwa avuye muri Diaspora, ni na we utavuga Ikinyarwanda mu bahatanye bose ndetse akagira umwihariko w’uko adafite urubavu ruto nka kimwe mu bikunze kuranga ba Nyampinga. Yasezeye irushanwa ritarangiye kubera impamvu ze bwite.

Muri Mutarama 2016 yapimaga ibiro 66.3, icyo gihe yari afite umubyimba munini ari nacyo cyatumaga ahangwa ijisho na benshi batari basanzwe bamenyereye kubona Nyampinga ubyibushye. Icyo gihe yasubije abamwibazagaho ko ‘uko angana ari byo bigaragaza Abanyafurikakazi’.

Yagize ati “Abanyafurikakazi ntabwo bazwiho kunanuka, uko ngaragara bifite umwihariko, n’aho natsinze ntabwo barebye uko ngana ahubwo barebaga ibitekerezo mfite n’aho nganisha ibintu.”

Nyuma yo gusubira muri Canada, Rahamatali yakoze imyitozo ubudasiba ku buryo asigaranye urubavu ruto ndetse mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga akunda gushimangira ko ‘amaze gutakaza ibiro usibye ko byamutwaye imbaraga.’

Kuri Instagram Rahamatali ashyiraho ubudasiba amafoto amugaragaza avuye muri siporo, mu byo yandika byose aba yerekana ko akora ijoro n’amanywa ashakisha icyamugeza ku biro yifuza kugumana. Mu mafunguro afata higanjemo imbuto, kurya ibiribwa bidakungahaye cyane ku isukari n’amavuta ndetse anywa amazi cyane.

Naïma Rahamatali yavukiye i Kigali mu 1991, areshya na 1m71. Muri Gashyantare 2015 yahataniye ikamba rya Miss Afrique Montréal atahana umwanya wa gatatu. Muri Mutarama 2016 yinjiye mu bahataniye Miss Rwanda gusa asezera irushanwa ritarangiye, yari inshuro ya mbere agarutse mu Rwanda mu myaka 17 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages