00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ray J yahishuye ko amaze kuryamana n’abagore barenga 12.500

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 April 2026 saa 02:18
Yasuwe :

William Ray Norwood Jr. wamamaye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Ray J, yahishuye ko kugeza ubu yujuje imyaka 45 amaze kuryamana n’abagore 12.500 kandi ko yumva agifite agatege ko kongeraho abarenga 1.000.

Ray J yamamaye cyane mu 2003 ubwo hajyaga hanze amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina na Kim Kardashian.

Iby’uko yaryamanye n’abagore barenga 12.500, Ray J yabigarutseho mu kiganiro gitambuka kuri shene ya YouTube yitwa ‘Funky Friday Podcast’.

Ugiye gukora imibare usanga mu myaka 30 ishize byibuza uyu muhanzi yaryamanaga n’umugore buri masaha 12, icyakora ahamya ko imibare itandukanye n’ukuri kuko hari n’ubwo arenza abagore 10 ku munsi.

Ati “Imibare biratandukanye kuko nk’igihe tuba turi mu bitaramo binyuranye hari igihe waryamana n’ababarirwa hagati ya batanu n’icumi.”

Ray J yavuze ko hari inshuro zirenga ibihumbi 3.500 yagiye aryamana n’abagore batatu cyangwa barenga icyarimwe.

Nubwo yaryamanye n’abagore benshi, Ray J ahamya ko ntawe uruta umugore we, Princess Love bashakanye mu 2016.

Ray J yavukiye muri Leta ya Mississippi ku wa 17 Mutarama 1981, ni umuhanzi winjiye mu ruganda rw’imyidagaduro ari muto kuko ku myaka umunani gusa yari yamaze kuba icyamamare.

Uyu mugabo yakundanye na Kim Kardashian mu 2002-2006, urukundo rwabo rukaba rwaravuzwe cyane nyuma y’uko hagiye hanze amashusho yabo bari gutera akabariro.

Nyuma Ray J yaje gushakana na Princess Love, kugeza ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Ku rundi ruhande, Ray J ni mubyara wa Snoop Dogg akaba musaza wa Brandy Norwood.

Nubwo amaze kuryamana n'abagore barenga 12500, Ray J ahamya ko ntawe uruta umugore we bamaze kubyarana abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages