00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ray J yajyanywe mu nkiko ku bwo kutishyura ibihumbi 78$

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 19 March 2026 saa 09:41
Yasuwe :

American Express ikora ibijyanye no kwishyurana yareze umuraperi w’Umunyamerika Ray J, imushinja kutayishyura arenga n’ibihumbi 78$ yakoresheje binyuze ku ikarita (credit card) y’iki kigo.

Iki kirego, People ifitiye kopi, cyatanzwe na American Express mu Rukiko Rwisumbuye rwa California muri Los Angeles.

American Express yasabye ko uyu muhanzi w’imyaka 45 y’amavuko ayishyura amafaranga yasigaye mu yo yagombaga kwishyura, angana na 78.704,56$.

Inyandiko z’iki kirego zigaragaza ko harezwe ikigo cyitwa “Rajun Cajun Inc.” gifitanye imikoranire yihariye n’uyu muhanzi w’imyaka 45.

Zivuga ko mu Ukwakira 2024 uyu muhanzi yaretse kwishyurira amafaranga yakoresheje.

Iki kirego gikurikiye ikindi American Express yarezemo na none Ray J n’ikigo cye cya Tronix Network, aho uyu muhanzi ashinjwa kutishyura akabakaba ibihumbi 140$.

Imanza zigeze ahabi Ray J kuko ari no kuburana na Kim Kardashian, wahoze ari umukunzi we, agaragaza ko uyu munyamideli bashyize hanze amashusho bari gusambana.

Ray J yajyanywe mu nkiko ku bwo kutishyura ibihumbi 78$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages