00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ray J yashinje Kim Kardashian bakundanye gusakaza amashusho yabo batera akabariro

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 13 March 2026 saa 06:34
Yasuwe :

Umuraperi Ray J yatangaje ko abahanzi Kim Kardashian na Kris Jenner babeshya, bijyanye n’uko bavuze ko batigeze bijandika mu bikorwa byo kugaragaza amashusho ya Ray J na Kim Kardashian bari gukora imibonano mpuzabitsina ndetse anavuga ko bakwiye kubiryozwa.

Yabihamirije ikinyamakuru TMZ ati "[Kim na Kris] barabeshya bya burundu ku bintu byose. Ntibibuka amafuti bakoze. Ukuri ni uko, nimubeshya mukongera kurahira nk’uko mwabikoze, ntimujya muri gereza? Ntimuhanwa?”

Uyu muraperi avuga ko yicaranye ku meza y’ibiganiro na bo ndetse n’abayobozi b’Ikigo cya Vivid kugira ngo ayo mashusho iyacuruze cyane ko isanzwe ibikora.

Vivid yasohoye ayo mashusho muri 2007 nyuma y’uko afashwe muri 2003, yemeza ko yayabonye iyakuye ahandi hatari muri bo.

Ray J avuga ko we na Kim Kardashian bishyuwe 400.000$, kuri buri muntu kuri buri video muri eshatu bifashe. Video ebyiri zafatiwe muri Cabo San Lucas mu gihe indi yafatiwe muri Santa Barbara muri Leta ya California.

Muri video yafatiwe i Santa Barbara, Ray J avuga ko Kris Jenner yababwiye kuyifata ariko bakayigira mbi “igasa nabi kurushaho’’.

Ray J yakomeje avuga ko adashaka ko umuhungu n’umukobwa we bakura batekereza ko se yigeze kwijandindika mu by’amashusho y’urukozasoni cyangwa ababaza umuntu ku bushake.

Ati “Sinshaka ko iyo nkuru ibakurikirana mu buzima bwabo.”

Kim Kardashian na Kris Jenner bareze Ray J mu Ukwakira kwa 2025. Bamushinjaga kubasebya no kubangiriza izina ku mbuga nkoranyambaga.

Na we yahise abarega abashinja kwica amasezerano bagiranye ababuza kugira icyo batangaza ku bijyanye n’ayo mashusho.

Ku wa 12 Werurwe 2026 nyina wa Ray J, Sonja Norwood, yarwaniye ishyaka umuhungu we. Yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko nta wundi wasohoye ayo mashusho uretse aba bahanzi, Kim na Kris.

Ray J yashinje Kim Kardashian bakundanye gusakaza amashusho yabo batera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages