00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ray Stevenson wakinnye muri filime nka Thor , Vikings na Star Wars yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 May 2023 saa 07:43
Yasuwe :

George Raymond Stevenson wakinnye muri filime zikomeye nka Thor, Vikings, Star Wars, Rome n’izindi yitabye Imana.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 58 ntiharatangazwa icyateje urupfu rwe gusa yari aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime yitwa ‘Cassino’.

Urupfu rwe rwatangajwe habura iminsi ine ngo yizihize isabukuru y’imyaka 59.

Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Anna Rizzoli biri mu gace ka Lacco Ameno mu Butaliyani.

Asize abana babiri barimo uwitwa Sebastiano Derek Stevenson Leonardo na George Stevenson. Yari yarashatse umugore umwe Ruth Gemmell babanye kuva mu 1997 kugeza mu 2005.

Stevenson yavukiye mu Majyaruguru ya Ireland, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ari naho yakuriye.

Ray Stevenson yatangiye guhangwa amaso cyane binyuze mu mukino w’ikinamico wa “York Mystery Plays” mu 2000 aho yakinnye ari Yezu Kirisitu ndetse na “The Duchess of Malfi” wo mu 2003 akinamo ari Cardinal.

Yari umukinnyi umaze kubaka ibigwi muri sinema binyuze muri filime zirimo “Kill the Irishman” akinamo ari Danny Greene, na “RRR” akinamo ari Governor Scott.

Yakinnye muri filime y’uruhererekane ya Vikings aho akina ari Othere muri gice cya gatandatu.

Ni we ukina ari Gar Saxon muri filime ya "Star Wars: Rebels” na "Star Wars: The Clone Wars”.

Reba kamwe mu duce Ray Stevenson yakinnye muri filime ya Vikings

Zimwe muri filime Ray Stevenson yakinnyemo

Ray Stevenson yakinnye muri filime y'uruhererekane ya Vikings yitwa Othere
Ray Stevenson yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Butaliyani aho yari mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Casino'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages