Ni indirimbo bise ‘We Don’t care’ iri kuri album nshya ya Meddy. Iririmbye mu ndimi eshatu zirimo ‘Icyongereza’, ‘Ikinyarwanda’ ndetse n’Igiswahili. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats. Mu mashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Meddy Saleh hagaragaramo abakobwa basanzwe mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.
Meddy niwe utangira igitero cya mbere, aririmba ati “Ushobora kubyina ho gatoya, ushobora kubwira DJ agacuranga indirimbo yawe kuko nziko ubishaka cyane. Mukobwa ndeba buri kimwe kiraza kugenda neza, ushobora kurarana nanjye.”
Rayvanny aririmba mu gitero cya kabiri mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda aho atangira ati “Nywa rimwe ugotomere, reka dusinde by’ukuri, reka twiyumvemo gusinda, nyegera, mukobwa reka gutinya.”
Ahita akurikizaho amagambo y’Ikinyarwanda aho aririmba ati “Ngaho nyegera, nyongorera, humuriza umutima wanjye.”
Meddy agezweho hanze y’u Rwanda kubera indirimbo yise ‘Slowly’ yamutumbagije mu buryo bukomeye aho ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 33 ku rubuga rwa Youtube, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi uwo ariwe wese wo mu gisekuru cye mu Rwanda.
Iyi ndirimbo yatumye ubu aba umwe mu bahanzi bakurikiwe muri Afurika ndetse afite abafana mu bihugu byinshi bikomeye, ikintu cyerekana ko amaze kugera ku rundi rwego.
Ubu abo muri Kenya birahira uyu muhanzi, muri Malawi bamuharaye bikomeye nabo muri Slowly, Tanzania ari mu bahanzi bakunzwe, Angola, Madagascar, Zambia, Somalia, Ethiopia aho umukunzi we akomoka, Sierra Leone, Haiti, Amerika, Afurika y’Epfo n’ahandi henshi.
Indi nkuru wasoma: https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/ntakivunika-yivuga-uko-meddy-akomeje-guhesha-ikuzo-u-rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!