Inzu itunganya umuziki yo muri Tanzania ‘Wasafi Classic Baby record’ yasohoye indirimbo yitwa ‘Tetema’ yaririmbwe n’abahanzi babiri; Shaban Mwakyusa Raymond bita Rayvanny afatanyije na Nasibu Abdul Juma bita Diamond Platnumz.
Iyi ndirimbo yasohotse tariki 6 Gashyantare 2019 ikomeje kwamamara muri Afurika kuko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni esheshatu mu byumweru bitatu gusa.
Kimwe mu byayamamaje harimo imbyino yo gutitiza umubiri igaragaramo, aho ibyamamare bitandukanye kuri uyu mugabane bikomeje kwifata amashusho biyigana.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo iyi ndirimbo yinjiye mu isi y’umupira w’amaguru ubwo rutahizamu ukinira Simba SC, Meddie yatsindaga igitego mukeba w’ibihe byose Young Africans, akayibyina muri stade Uwanja wa Taifa i Dar es Salaam.
Byavuye muri Tanzania bigera mu Rwanda aho abakinnyi ba Rayon Sports barimo Hussein Habimana, Michael Sarpong, Fabrice Migheni, Jules Ulimwengu na Iradukunda Eric Radu bishimiraga igitego cya gatatu ikipe yabo yatsinze Mukura VS kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, babyina Tetema.
Kuba iyi kipe iri kurwanira igikombe cya shampiyona mu Rwanda yabyinnye iyi mbyino yo gutitira byashimishije umuhanzi Rayvanny, abinyuza ku rubuga rwa Instagram ashimira Rayon Sports.
Yashyize amashusho y’iyi kipe ku rukuta rwe, yandikaho amagambo agira ati “Ndashimira Rayon Sports yo mu Rwanda, Tetema ahantu hose.”
Gusa icyatunguye benshi ni ukuba uyu muhanzi w’imyaka 25 atashoboye kwandika izina Rayon Sports neza kuko we yayise ‘Royal Sports’.






Ibitekerezo 0