Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Kuba nisindiye’ yakoranye na Bruce Melodie, yavuze ko amasezerano adahari.
Yagize ati "Oya ibyo gusinyamo ntabwo mbizi, gusa byashoboka ariko nta kintu kiraba, twaganiriyeho gake ariko twibanze ku mushinga w’indirimbo cyane. Nta kintu gifatika twaganiriye rwose."
Gusa uyu musore yavuze ko mu gihe aya masezerano yasinywa, yahita abitangaza.
Real Roddy yinjijwe mu muziki na Ama G The Black. Mu minsi ishize, yakoze indirimbo yise ‘Nisindiye’ irakundwa cyane birangira Bruce Melodie yiyemeje kumusaba ko bayisubiranamo.
Binyuze muri Producer Loader, Real Roddy avuga ko yarinze akorana na Bruce Melodie yumva ari inzozi kuko atari yarigeze atekereza ko byazabaho.
Iyi ndirimbo yari yakozwe na Prince Kiiiz yasubiwemo aba bahanzi babifashijwemo na Producer Loader mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Gad.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!