Ni ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabereye i Kabarondo . Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi 10 bakunzwe mu gihugu ari na cyo gikurikizwa kugira ngo umuhanzi aryinjiremo ,byagaragaye ko abafana bari bafite inyota yo kubabona amaso ku maso .
Mbere yo kujya ku rubyiniro, mu kiganiro aba bahanzi bagiranye na IGIHE bavuze ko bishimiye ko Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa yatekereje kuri Kabarondo kuko hari umubare munini w’abakunzi ba muziki . Aba bahanzi bavuze ko iki gitaramo cyababereye umwanya mwiza wo gushyikirana n’abafana babo ndetse baboneraho kubasaba amajwi .
Mbere y’uko igitaramo nyir’izina gitangira , abahanzi batomboye uko bagomba gukurikirana maze Diana Teta asanga agomba kuririmba mbere naho Young Grace atombora umwanya wa 10.
Dore uko bakurikiranye mu kuririmba i Kabarondo :
1. Teta
2.Bruce Melody
3. Jay Polly
4. Dream Boyz
5.Amag the Black
6. Senderi International Hit
7.Christopher
8.Jules Sentore
9. Active
10. Young Grace
REBA HANO UKO IKI GITARAMO CYAGENZE I KABARONDO:
Ku itariki ya 24 Gicurasi iri rushanwa rizakomereza i Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba .
Video : Eliel Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO