00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rema na Justine Skye baravugwa mu rukundo

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 3 January 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Divine Ikubor wamamaye nka Rema ari kugarukwaho cyane nyuma yo gusoza umwaka wa 2023 afatanye ikiganza n’umuhanzikazi Justine Skyes bari mu rusengero.

Mu myanya yabo muri uru rusengero ruri mu Mujyi wa Lagos, Rema na Justine bari bafatanye amaboko, ndetse ubwo basohokaga bafashwe amashusho magufi uyu musore afashe iyi nkumi ikiganza.

Imbere mu rusengero aba bombi bari bashagawe n’abashinzwe umutekano, Rema yari yagerageje kwihisha abantu ku buryo yari yambaye umupira ufite ingofero ihisha amaso.

Justine Skye na Rema uzwi mu ndirimbo ‘Calm Down’ bamaze iminsi bavugwa mu rukundo, nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru, nubwo ibikorwa bishimangira umubano wihariye bitihishira.

Tariki 24 Kanama 2023 ubwo Justine Skye yizihizaga isabukuru y’imyaka 28, Rema yaritabiriye bakatana cake, bica amarenga y’urwo bakundana.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi akundanye n’umuhanzi wo muri Nigeria kuko yigeze gukundana na Wizkid kugeza mu 2017, ubwo uyu muhanzi yari yabengutse undi mugore.

Mu mpera za Gicurasi 2021 nibwo Justine Skye uzwi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z’Ameika yashyize hanze indirimbo yise Twisted Fantasy.

Justine Skyes kandi azwi mu ndirimbo zirimo ‘You don’t know’ yakoranye na Wizkid, ‘Collide’ yakoranye na Tyga ndetse na ‘Whip it up’ aherutse gusohora.

Rema na Justine Skye baravugwa mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages