Mu ndirimbo ye nshya “Moviestar” yasohoye afatanyije n’umuhanzi w’Umufaransa, Sofiane Pamart, Rema yagaragaje ko yararuwe n’abagore kuko yari umuhanzi w’ikimenyabose kugeza bamushukishije ibiyobyabwenge.
Muri iyi ndirimbo agira ati “Abakobwa bahora bampa ibisindisha. Ibyishimo byanjye biba biri mu byabo. [Izo] nshuti zihora zituma numva nibwe”.
Uyu muhanzi w’imyaka 25 y’amavuko, yavuze ko abafana be batabasha kumva aka gahinda ke kubera ko batazi ukuntu yafatiranywe “akiri muto cyane”.
Rema yakomeje asobanura ko byamugoye kureka umuziki kubera ibi bibazo kuko yari yarasinye mu nzu ifasha abahanzi. Yashimangiye ko iyi nzu yamusabaga kuririmba atitaye ku byiyumviro bye na mba.
Rema yamamaye cyane ubwo yari amaze gusinya mu nzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, agahita asohora Ep (Extended Play) ye ya mbere muri 2019, agifite imyaka 19 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!