00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

René na Tracy bateguje igitaramo ngarukamwaka bise ‘In Christ Now Worship Experience’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2026 saa 10:13
Yasuwe :

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro, bazwi nka René na Tracy, batangaje ko bagiye gutegura igitaramo bise “In Christ Now Worship Experience”, bavuga ko bifuza ko kizajya kiba buri mwaka ndetse kikazajya gitumirwamo abaramyi bakomeye bo mu Rwanda no mu mahanga.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba bwa mbere ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikaba cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banyuranye.

Mu kiganiro na IGIHE, René na Tracy bavuze ko iki gitaramo bari kugitegura ku bufatanye na ‘Honor Events’ na ‘Rebirth Creatives’, bemeza ko kizitabirwa n’abahanzi banyuranye bazagenda batangazwa mu minsi iri imbere.

Tracy ati “Kuri iyi nshuro turifuza kumurika ku mugaragaro ibi bitaramo ngarukamwaka. Kizaba ari igitaramo kirambuye cy’amasaha menshi cy’ubusabane, aho abaramyi baturuka mu Rwanda no hanze yarwo bazajya basimburana baramya Imana.”

Aba baririmbyi bavuze ko igitekerezo cy’iki gikorwa cyatangiye mu 2019, ubwo bateguraga igitaramo cyo gushimira Imana ku myaka 25 yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Icyo gitaramo cyitwaga “A Love Journey” cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA).

Basobanuye ko mu gihe bateguraga icyo gitaramo ari bwo batekereje gutangiza igikorwa cyihariye cy’iminsi cyangwa amasaha menshi yo kuramya no guhimbaza Imana, aho abantu bazajya bahurira bafite intego imwe yo gusabana n’Imana.

Kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bitandukanye. Imyanya 1000 yari yateganyirijwe abazinjira ku buntu yarashize, mu gihe amatike asanzwe akomeje kugurishwa binyuze hano.

René Patrick ni umwe mu baramyi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Arankunda, Ni Byiza n’izindi zitandukanye.

Tracy Agasaro na we yamenyekanye cyane binyuze mu kazi yakoreye kuri RBA, by’umwihariko mu kiganiro KC2, ndetse aza kuba umwe mu bayobozi b’ibitaramo bya Gospel bazwi cyane mu Rwanda.

Ku wa 17 Nyakanga 2020 ni bwo René yambitse Tracy impeta y’urukundo, mbere y’uko basezerana imbere y’Imana ku wa 4 Ukuboza 2021.

Muri Nzeri 2023 ni bwo batangije ku mugaragaro umushinga wabo w’umuziki nk’abashakanye, batangirana indirimbo “Jehovah”, yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyuma yayo bakurikiranyijeho “Niryubahwe” na “Imirimo Yawe (Irivugira)”, indirimbo zakomeje kubafasha kubaka izina ryabo nk’umwe mu miryango y’abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

René na Tracy bateguje igitaramo ngarukamwaka ‘In Christ Now Worship Experience’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages