00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yihanangirije abitwikira imyambarire bakibasira abagore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 September 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abitwikira imyambarire y’abagore bakabibasira, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo babwirwa ndetse no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bamaze iminsi babona abantu bibasira abagore, by’umwihariko mu magambo, abasaba guhagarika ibyo bikorwa.

Ni ubutumwa yatanze nyuma yo kugaragarizwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wabazaga uburyo bwo gutanga ikirego cy’abantu bakora ihohotera rishingiye ku gutsina bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uretse ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga asaba abakobwa bahura n’iryo hohoterwa kugana sitasiyo za RIB bagatanga ibirego, Dr. Murangira yaburiye abishora muri ibyo bikorwa kubihagarika vuba na bwangu.

Ati “Ndibutsa ko umuntu wese uzagerageza kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaba irikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose ko yabihagarika, bitabaye ibyo, azakurikiranwa n’amategeko.”

Yihanangirije kandi, bamwe mu basore bari kumvikana ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo, abakobwa bambara ntibikwize, bishobora kuba nyirabayazana yo gusambanywa ku gahato.

Ati “Nta mpamvu n’imwe nta n’urwitwazo rugomba kubaho, rwo guhohotera umugore. Iyo mitekerereze iraciriritse cyane, nta muntu muzima ukwiriye gutekereza atyo. Uzabigererageza azahanwa n’amategeko.”

Hamaze iminsi hanze amakuru y’abagore bagaragaza ko babwirwa amagambo yo kubibasira, haba ku mbuga nkoranyambaga, n’abamotari, mu tubari no mu masoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi.

Dr. Murangira yagiriye inama abagore bahura n’iryo hohoterwa kugana sitasiyo ya RIB zibegereye, bagatanga ikirego kugira ngo uwabibasiye akurikiranwe.

Ati “Inama nagira abagore ni uko uwibasiwe mu buryo ubwo ari bwo bwose yatanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB imwegereye cyangwa kuri email yacu ‘[email protected]’ ikibazo cye kigakurikiranwa.”

Ibi bije nyuma y’impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, aho abagore muri rusange bakomeje kugaragaza ko batishimiye ibikorwa biherutse kuba byo kubabuza kwinjira mu bitaramo bambaye imyenda ibambika ubusa.

Benshi bagaragaje ko ibi bikorwa bishobora guha icyuho bamwe mu bagabo basanganywe imico yo guhohotera abagore. Icyakora, RIB yo yagaragaje ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabiryozwa, kuko bihanwa n’amategeko.

RIB yihanangirije abitwikira imyambarire bakibasira abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages