Inkuru nziza ni uko yahonotse iyi migirire. Ubu ni Gisa cy’Inganzo mushya wongeye gusubukura umuziki akabifatanya no gukebura abakiri mu nzira yo kubikoresha.
Ubu buzima bushya buzira umwotsi, Gisa cy’Inganzo yabugarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari muri gahunda yo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Birabareba’ yakozwe na KINA Music.
Iyi ndirimbo yayikoze ku bufasha bwa Ishimwe Clement wa KINA Music ari na we wayimwandikiye. Bombi baherutse kwemeza ko bafite izindi ndirimbo ebyiri, bisobanuye ko mu minsi ya vuba bazazisangiza abakunzi b’umuziki.
Gisa cy’Inganzo wari umaze igihe kinini mu ihurizo ryo kwigobotora ibiyobyabwenge, yavuze ko ashimira Imana yabimurekesheje kuko hari igihe cyageze akifuza ko yamukura mu buzima.
Ati “Hari nk’igihe ugeramo ukifuza gupfa, njye nigeze kubwira Imana ngo aho kugira ngo ngume muri ubu buzima wabutwara. Ha handi ureba ukuntu abantu bagufata kandi udashobora kubivamo, ukabura aho werekeza ukumva icyakubera cyiza ari uko Imana yatwara ubuzima bwawe.”
Nyuma yo gukira, Gisa cy’Inganzo yemeza ko ubu ari ku rugamba rwo kugaruza igihe yatakaje mu biyobyabwenge.
Ati “Hari igihe nataye kandi kukigarura biransaba guhatana mu buryo bw’umutima umwuka n’umubiri, birashoboka ko waca mu bintu runaka ukazaba umuntu ukomeye ariko sinabura kuvuga ko hari igihe cyatakaye. Ikintu kiri kumfasha gukira ni ubushake bwo guhinduka nagize, nsaba Imana kuntiza imbaraga irabikora, hanyuma amahirwe n’umugisha ukomeye wo kugira abajyanama beza.”
Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu bintu yitaho muri iki gihe cye cyo kugaruka ibuntu ari ukwirinda gusubira mu bigare byatuma yongera kwisanga mu biyobyabwenge.
Ati “Wenda rungano mumbabarire sinkiboneka, hari abantu ntakigendana na bo, ntabwo ngikunda kuba ndi mu bintu bitamfitiye umumaro kuko sinkinywa ibintu binyobya, ndi kureba cyane ibintu byamfasha kwihuta aho nakererewe no gukomeza gusigasira icyizere ndi kubaka mu Banyarwanda.”
Gisa cy’Inganzo yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko we abigereranya n’urupfu, ati “ Inama nshobora kugira urubyiruko rukiri mu buzima bw’ibiyobyabwenge niruhunge rudapfa! Hariya hari urupfu. Njye nagize amahirwe Imana irandokora, ariko nibahunge badapfa.”
Uyu muhanzi yemeje ko bigoye gutera imbere mu gihe ukoresha ibiyobyabwenge, ati “Ibiyobyabwenge ntabwo bituma ugira gahunda, ikinyabupfura no kwicisha bugufi kandi Isi ya none iri kwihuta cyane [...]. Hari igihe njya nicara nkareba urubyiruko ruri guca mu bintu nk’ibyo naciyemo, numva nababwira gufata icyemezo bagahunga urupfu.”
Gisa cy’Inganzo yijeje abakunzi be ko atazigera yongera kubatenguha ndetse ahamya ko ubu ikimuhangayikishije ari ugukora imiziki myinshi kandi myiza izatuma yongera kugirirwa icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!