BET Awards yasabye imbabazi Usher Raymond
Ubuyobozi bwa BET Awards bwiseguye kuri Usher Raymond nyuma yo gusanga ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori ryaraciwemo kabiri ntiryatambuka ryose ngo rigere kubarebaga BET Awards kuri televiziyo bari mu ngo zabo.
Abakunzi ba muzika bari bakurikiye ibirori bya BET Awards byatanzwe mu rukerera rwa tariki 30 Kamena 2024 batunguwe no kumva indangururamajwi ya Usher Raymond ikuweho igihe yari akiri kuvuga ku gihembo cya Life Time Achievement yahawe.
Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024 Ubuyobozi bwa BET Awards bwaramutse bwihanganisha Usher ndetse n’abari bakurikiye ibi birori kuri televiziyo buvuga ko bwahuye n’ikibazo kijyanye n’isakazamajwi cyatumye abo kuri televiziyo batumva ubutumwa bwose bwa Usher bw’iminota 13 ubu bwamaze gushyirwa kuri YouTube ya BET Awards.
Ubwo ibi byari bikimara kuba bamwe biraye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko BET yakuyeho indangururamajwi ya Usher ku bushake bakeka ko yari agiye kuvuga kuri Sean Combs P. Diddy utorohewe n’ibirego byo guhohotera abagore gusa ntibyari ukuri nk’uko byemezwa n’abari mu nyubako ya Peacock Theater bakurikiye iki gitaramo imbonankubone
Rick Ross yakubitiwe muri Canada
Umuraperi William Leonard Roberts II (Rick Ross) yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gucuranga indirimbo “Not Like Us” ya Kendrick Lamar ituka Drake mu gitaramo cy’iserukiramuco Ignite Music Festival cyabereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada aho Drake avuka.
Amashusho yafashwe na bamwe mu bitabiriye iki gitaramo agaragaza umufana warakaye akubita igipfunsi Rick Ross mu isura agahita yiruka.
Ubwo aya mashusho yari amaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga , Drake yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yishimiye aya mashusho akora Like ku rubuga rwayashyize kuri instagram ndetse na we anyarukira iwe ku butumwa bumara amasaha 24 (Instagram Stories) yifuriza abanya-Canada umunsi mwiza ubutumwa bwari buherekejwe na imoji ziseka.
Tia Kemp wabyaranye na Rick Ross, ariko batakibana, ni umwe mu bagaragaje ko yishimiye ibyabaye kuri uyu muraperi.
Rick Ross got punched in his face for wanting to continue to be obsessed with Kendrick & Drake beef at almost 50 years old.
Womp Womp Womp certified hit in the face. #RickRoss #Drake #KendrickLamar pic.twitter.com/9pgwPWoJ9N
— Chris (@RealDealChris) July 1, 2024
Umukunzi wa Wizkid ntiyorohewe n’abamusaba gukora ubukwe
Jada Pollock umugore wa Wizkid akaba n’umujyanama we yakuriye inzira ku murima abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bamusaba gukora ubukwe.
Abavuga ibi bongeye kubura umutwe nyuma y’ubukwe bwa Davido na Chioma bongera umuvuduko basaba Wizkid w’imyaka 33 na Jada w’imyaka 40 ko na bo bashyingiranwa.
Jada wabyaranye na Wizkid abana babiri (Zion Balogun na AJ Balogun) yabwiye abakomeje kumushyiraho igitutu ko ubukwe busaba igihe kinini atari ibintu byo guhubukira.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko benshi mu bavuga ibi baba batazi ibyo kubaka urugo cyangwa ibisabwa kugira ngo umuntu yubake urugo rwiza.
Jada Pollock inzobere mu bijyanye no kwita ku mpano z’abahanzi yahuye na Wizkid mu 2012 icyo gihe yakoranaga na Akon mbere y’uko atangira kwita ku mpano ya Wizkid akazi kaje kuvamo n’urukundo hagati yabo.
Joshua Baraka yikomye abahanzi bo muri Afurika y’Uburengerazuba
Joshua Baraka umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya bakunzwe na benshi muri Uganda yikomye abahanzi bo muri Afurika y’Uburengerazuba avuga ko batarusha abo muri Afurika y’Uburasirazuba kuririmba iyo bigeze ku muziki wa live.
Uyu muhanzi yemeje ibi agendeye ku bihe yamaranye n’abahanzi bo muri Afurika y’Uburengerazuba yasanze bo bita cyane ku bikorwa byo muri studio kuruta uko baririmba mu buryo bwa live.
Joshua yakomeje avuga ko benshi mu bahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba ari abanebwe muri studio bituma batita cyane ku ndirimbo bari gukora kandi ari yo izacuruza izina ryabo gusa ariko iyo bigeze ku kuririmba neza baza imbere y’abandi bo mu Burengerazuba.
Eminem yateguje Album nshya
Umuraperi Marshall Bruce Mathers III, [Eminem] yateguje album ye nshya yise “The Death of Slim Shady (Coup de Grâce)” izasohoka tariki 12 Nyakanga 2024.
Izina ry’iyi album ya 12 rifitanye isano na EP (Extended Play) ye ya mbere yakoze mu 1997 yise “Slim Shady”, ndetse na Long Play yakoze mu 1999 ayita “The Slim Shady” ndetse na we ubwe yiyita iryo zina.
Abakurikira umuziki wa Eminem batunguwe n’integuza z’iyi album zirimo amashusho y’umugore ubyara umwana ufite amaso yijimye ndetse uhita umera amahembe nyuma y’amasegonda make avutse.
Mbere y’uko iyi album isohoka Eminem yabanje guha abakunzi ba muzika indirimbo ebyiri , zirimo “Houdini” na “Tobey”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!