00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rick Ross yazinutswe ibyo kurushinga nyuma yo kubona uko Jada Pinkett abanye na Will Smith

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 October 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Umuraperi William Leonard Roberts II [Rick Ross] yavuze ko yumva atazashaka umugore nyuma yo kubona inkuru nyinshi zigaruka k’umubano wa Will Smith n’umugore we Jada Pinkett bakomeje gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo.

Uyu muyobozi wa Maybach Music Group yavuze ko ibi ari bimwe mu bituma agira ubwoba iyo atekereje ku bijyanye no gushaka umugore.

Mu butumwa bw’amashusho uyu muraperi w’imyaka 47 yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ibintu bya Jada Pinkett na Will Smith biri mu bituma wumva utashyikirana n’umugore. Biri mu bintu byatuma utekereza gatatu mbere yo kugira ibitekerezo byo gukora ubukwe.”

Rick Ross yavuze ko ibi bintu bishobora kugira ingaruka ku myumvire y’abagabo n’uburyo bafata abagore babo ndetse n’abandi bafite ibitekerezo byo gushaka abagore.

Ati “Ikintu cyagakwiye kuganirwaho ni ukugirana amasezerano yo kubana , njye se nakoze ubukwe? Oya ntabwo, bagore ibi bintu ni bibi kuri mwe mwese.”

“Reka tuvuge niba mpuye n’umukobwa muri weekend, tukizihirwa nkamwishimira ariko natekereza ku bintu bya Jada Pinkett mpita mbivamo nkigira inama yo gukora igikwiye.”

Rick Ross afite abana bane yabyaye ku bagore batandukanye, yavuze ko atashaka umugore niba ibyo yabonye kuri Jada Pinkett aribyo abagore bakora abagabo babo.

Inkuru z’umubano wa Jada Pinkett na Will Smith ni zimwe mu zikomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko hagiye hanze amabanga y’urugo rwabo binyuze mu nkuru zamamaza igitabo cya Jada Pinkett “Worthy” avuga uburyo bamaze imyaka irindwi batabana ariko bakabisha itangazamakuru, iby’urukundo rwe na Tupac, n’ibindi bitandukanye.

Si ibyo gusa na mbere yaho Jada Pinkett yari aherutse kugaruka ku nkuru zo guca inyuma umugabo we, agaruka ku bihe yagiranye na August Alsina.

Ibi biri mu byakorogoshoye ubwonko bwa Rick Ross avuga ko bikomeza kumutera ubwoba iyo atekereje kubijyanye no gukora ubukwe kuko abona byamusubiza inyuma.

Will Smith aherutse gukubita urushyi Chris Rock wari uteye urwenya avuga ku mugore we mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars 2022
Rick Ross yasabye abatarashaka abagore kujya bitonda cyane bagahana amasezerano yo kubana atazabateza ibibazo mu bihe biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages