Ibihugu bimwe na bimwe biri kugenda byemeza umushinga w'itegeko rijyanye n’icuruzwa cyangwa ikoreshwa ry'urumogi rukorwamo imiti itandukanye.

Umuraperi Rick Ross yiyongereye ku mubare munini w’ibyamamare bikora ubucuruzi bw’urumogi (Cannabis) bayobowe n'umuraperi Shawn Carter (Jay Z) utunze miliyali 2.5$ bimugira uwa mbere ukize ku Isi.

Rick Ross

Umuraperi William Leonard Roberts II [Rick Ross] na we yinjiye kuri uru rutonde nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na High Tolerance izajya imugezaho ibicuruzwa akabicuruza binyuze muri sosiyete yise "Collins Avenue".

Manny washinze iki kigo cya High Tolerance avuga anejejwe no gukorana na Rick Ross muri ubu bucuruzi nk'umwe mu baraperi bumva neza icuruzwa rya Cannabis.

Ibicuruzwa bishya bya Rick Ross bizatangira gusohoka guhera muri Gicurasi 2023.

Jay-Z

Umuraperi Shawn Corey Carter w’imyaka 53 muri Kamena 2019 yatangije ku mugaragaro sosiyete yise ‘Monogram’ ikora ubucuruzi bw’indabyo za Cannabis yashoyemo miliyoni 50$.

Ni ibikorwa yinjiyemo ku bufatanye n’ikigo Caliva cyo muri Califonia gisanzwe gicuruza ibikomoka ku rumogi aho batunganya amababi yarwo agakorwamo itabi rigura $70.

Snoop Dogg

Umuraperi Calvin Cordozar Broadus Jr [Snoop Dogg] mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw'urumogi binyuze muri ‘Leafs by Snoop’.

Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n’ibigo bikiri bito mu bijyanye n’ubucuruzi bw'urumogi.

Uyu muraperi aherutse gushinga urubuga yise ‘MerryJane’ rucururizwaho Cannabis atunganya.

Wiz Khalifa yigeze gutangaza ko buri kwezi yashoraga ibihumbi 10$ mu kugura ibicuruzwa byo kuri uru rubuga.

Tommy Chong

Umunyarwenya Tommy Chong ufite inkomoko muri Canada ni umwe mu byamamare byatangije ibijyanye n’ubucuruzi bw'urumogi binyuze muri sosiyete yise Tommy Chong’s.

Uyu munyarwenya yamamariye muri filime z’urwenya zigaruka ku ikoreshwa rya marijuana zirimo ‘Cheech & Chong’ na ‘Cheech Marin’ .

Ibicuruzwa bye bigera mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta rutangira aho biba byiganjemo chocolat zikozwe mu ndabo z'urumogi.

Bob Marley

Umuryango wa Bob Marley umaze igihe kinini utangije ubucuruzi bwa Cannabis binyuze mu cyiswe ‘Marley Natural’ mu rwego rwo gusigasira iki gihingwa uyu munyamuziki yise ko ari icy’ubuzima.

Uyu muryango ukorana n’ibigo bitandukanye byigenga bikora ubuhinzi byo muri California , bivugwa uyu muryango winjiza asaga miliyoni 20$ ku mwaka.

Wiz Khalifa

Umuraperi Cameron Jibril Thomaz ni umwe mu banyamuziki binjiye mu bucuruzi bw'urumogi binyuze muri “Khalifa Kush Enterprises Oil” yatangiye gukora kuva mu 2016 muri Colorado.

Si ibyo gusa akora dore ko binyuze muri Supreme Cannabis, afite imigabane ingana na miliyoni 5$ ndetse yahawe miliyoni 1$ yishyuwe kugira ngo akorane nabo.

John Legend

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo John Roger Stephens w’imyaka 44 mu 2019 yatangiye gukorana n’ikigo Plus Products Inc gicuruza urumogi binyuze muri CBD products.

John Legend avuga ko yatangiye gukorana n’iki kigo kubera uburyo gitanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kuva muri Nevada aho ikorera kugeza mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

Mu 2021 umusaruro w’iki kigo wiyongereyeho 24% aho cyinjije miliyoni 1.94$ mu gihe mu 2020 cyinjije asaga miloyoni 1.57$.

Carlos Santana

Umucuranzi wa guitar, Carlos Santana mu 2020 yatangiye gukorana na Left Coast Ventures nyuma y’igihe kinini yari amaze akora ubuvugizi kuri iki gihingwa cy'urumogi.

Uyu munyamuziki yanashinze sosiyete yise Mirayo by Santana ibicuruzwa byayo bicuruzwa CBD Oracle, WeedMaps, Camp Nova Onlien n’izindi.

Lil Wayne

Dwayne Michael Carter Jr winjiye mu muziki afite imyaka 12 akorana na Cash Money Records ya Birdman, mu 2019 yinjiye mu icuruzwa ry'urumogi binyuze muri sosiyete Gkua. Naturally.

Ibicuruzwa bya Lil Wayne, GKUA Ultra Premium byacururizwaga muri California; mu 2021 yaguye imipaka ubu ibi bigera muri leta 36.