Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Là Reïna, Riderman na Marina, Kivumbi King, Og2tone, B Threy, Yampano, Khalifan Govinda, Peace Jolis, France Mpundu; abo hanze nka Zaho, Ella Mai, Sarz, Asake, Wizkid, Skillibeng n’abandi.
“Rimwe, kabiri” -Peace Jolis
Ni indirimbo nshya ya Peace Jolis. Aba aririmba agaragaza umuntu wanyuzwe mu rukundo, ku buryo ahorana ibinezaneza kubera ko yakabije inzozi akabana n’uwo yahoze yifuza ko amuba iruhande.
“Over” -France Mpundu ft. Juno Kizigenza
Ni indirimbo nshya France Mpundu yakoranye na Juno Kizigenza. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba, bishyize mu mwanya w’abantu bakundana kugera aho umwe avuga ko ntacyo yakwifasha atari kumwe na mugenzi we.
“El Roi’’ – Ichthus Gloria Choir ft. Chryso Ndasingwa
Ni indirimbo yafatiwe amajwi mu gitaramo Free Indeed Worship Experience 2025 cyabereye muri Camp Kigali, iyi ndirimbo “El Roi” (Imana imbona) ihimbaza urukundo rutajya rusaza no kutabura kw’Imana aho rukomeye ku bantu bayo.
Ichthus Gloria Choir na Chryso Ntasingwa muri iyi ndirimbo bifashishije ijambo riri mu Itangiriro 16:13, rivuga riti “Nuko Hagara yita izina ry’Uwiteka wari umubonekeye ati‘Uri Imana imbona’, kuko yavugaga ati ‘Ese koko dore mbonekewe n’Uwambonaga?’”
“1” – Là Reïna
Là Reïna uri mu bahanzi bazamuka neza mu muziki nyarwanda yashyize hanze EP ye ya mbere. yise ‘1’, igizwe n’indirimbo esheshatu zigaruka cyane ku rukundo no ku rugendo rw’umuntu mu buzima.
Iyi EP yayikoreye hamwe n’abarimo umukunzi we Prince Kiiiz ndetse na Kevin Skaa, abahanzi bombi bafite aho bahuriye n’injyana ya R&B na Soul.
EP ‘1’ igizwe n’indirimbo “Désolé”, “Nzaba Mpari”, “Wowe” yakoranye na Kevin Skaa, “Mama”, “Promise” yakoranye n’umukunzi we Prince Kiiiz, ndetse na “Telle Me”. Zose zakozwe na Producer Prince Kiiiz, watumye igihangano cyose gihuzwa n’urusobe rw’amajwi afite ubukana bw’urukundo n’umunezero.
Là Reïna avuga ko yise EP ye ‘1’ kubera ko uyu mubare ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe n’ubutumwa yashakaga gutanga.
“Macarena” – Kivumbi King
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kivumbi King. Muri iyi ndirimbo y’urukundo uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore uri gutaka umukobwa, amubwira atari yarigeze abona umukobwa mwiza kugeza igihe bahuye.
“Vuba” – B Threy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi B Threy. Aba aririmba agaragaza ukuntu iyo umuntu akoze cyane, bidatinda kugera aho bigakunda uwahoraga ashakisha ubuzima agatangira kwigira.
“ Samalaya” – Yampano Feat. Zeo Trap
Ni indirimbo yahuriyemo Yampano na Zeo Trap. Baba baririmba bagaragaza ko iyo umuntu ashaka gutera imbere yirinda irari, akagendera kure abakobwa mu gihe ari mu kazi.
“Urwuzuye” – Khalfan Govinda & Kidum Kibido
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Khalfan Govinda na Kidum Kibido wo mu Burundi. Muri iyi ndirimbo baba baririmba bagaragaza uko umuntu ashobora gukunda undi akamubwira ko amukunda urwuzuye ndetse ashaka ko na nyuma y’ubuzima bwo ku Isi bazaba bari kumwe.
“Hakuna Machozi” – Gisa Claudine
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisa Claudine yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise "Hakuna Machozi" irimo imbyino nyarwanda. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu.
Uyu muhanzikazi yifashishije abakinnyi ba Filime Yves na Mimi mu mashusho y'indirimbo ye yamaze gushyira ku mbuga zose zishyirwaho amashusho.
“Everything” Riderman feat. Marina
Ni indirimbo nshya ya Marina na Riderman. Aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ukuntu umuntu wese aba yifuza gukundana n’umuntu ucishamo agasenga, ariko byanagera mu birori naho akaba yaboneka gake akirekura.
“Umwiyenzo” – Urugeera
Ni igisigo cy’itsinda ry’abasore bane ryitwa Urugeera. Iri tsinda ryatangijwe n’abasizi babiri Dushime Polycarpe (D.Poly) na mugenzi we Niyomukiza Gildas. Baje guhuriza hamwe n’abandi babiri baje nyuma, (Niyiduha Placide na Twayigize Alphonse) bakora nk’itsinda rimwe ryuzuzanya mu bitekerezo no mu buhanga bwo kuvuga ibisigo.
“Nzamuramutsa” – Zahabu Agnes feat. Makanyaga Abdul
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Zahabu Agnes na Makanyaga Abdul. Igaruka ku mukobwa wimariyemo umuco nyarwanda unakunda Imana, ku buryo aba avuga ko ‘umusore uzamurambagiza akunda Imana n’umuco nyarwanda azemera uwo’.
“Ndazonga” – Taykun Degree
Ni imwe mu ndirimbo zigize album ya Taykun Degree uri mu basore b’abaraperi b’abanyempano. Iyi album nshya ye yayise “Big Bag’’, iyi akaba ariyo ndirimbo ya mbere mu ziriho yakoreye amashusho.
“Ndakuzi” – Jimmy X ft Umubyeyi Denise
Ni indirimbo nshya ya Jimmy X yafatanyije na Umubyeyi Denise. Muri iyi ndirimbo baba baririmba bagaragaza ko aho kugira ngo Imana iguhombe, yaguhombya.
“All But One” – Jumper Keellu x Karazu x Sh-1nz
Ni indirimbo Jumper Keellu yahurijemo Karazu na Sh-1nz. Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo, afite gahunda yo kugeza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu muziki yifashishije uwo akora wo mu bwoko bwa Electronic Dance Music [EDM] ndetse ni nayo iyi ndirimbo irimo.
Jumper Keellu avuga ko impamvu yahisemo gukora umuziki wa Electronic dance music [EDM], ari uko ariwo yisangamo cyane kurusha izindi njyana, ndetse ukaba unabyinitse ku buryo byorohera abashaka kwidagadura, bawubyina.
“Ubwira 4” -Og2tone Ft FRVUD
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Og2tone Ft FRVUD. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ko umuntu akorera amafaranga menshi, aba atitaye ku bakene babunzwa n’amagambo gusa nta bikorwa bizima bafite. Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Kay Khalvin & Nesta Sandra naho amajwi akorwa na Kushbeat.
Indirimbo zo hanze…
“Survivor” – Charlotte Dipanda Feat Davido
“Il s'appelait Tayc” – Tayc
“Mieux que moi” – Slimane
“Gili gili” – Naza (ft. DYSTINCT)
“Bouce” -Falz
“Van Dijk” – La Fouine & Sofiane
“Getting Paid” – Sarz feat. Asake, Wizkid, Skillibeng
“Amour Propre” – Zaho
“Immortal Life” -Popcaan
“Gozi” -Fireboy DML & Pheelz
“Try to Love” – Lil Baby
“Hand of God” – Todd Galberth feat. Chandler Moore
“Little Things” – Ella Mai
“Shake Ton Booty” – Leto feat. 1PLIKÉ140





Ibitekerezo 0