00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman agiye gutaramana n’abafana be nyuma yo gufungurwa

Yanditswe na

Dean IRAK

Kuya 4 September 2014 saa 03:00
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2014, guhera saa moya z’umugoroba, umuraperi Riderman azakora igitaramo cye cya mbere nyuma yo gufungurwa.
Riderman azaririmbira abafana be muri Ebenezer Resto&Café iherereye mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge, mu muturirwa wa gatatu.
Muri iki gitaramo, hazaba harimo n’abandi bahanzi nka Active Groupe, itsinda riheruka kuvugwaho na benshi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ndetse n’itsinda Kadunde Style ririmba mu rurimi rwaryo ryihimbiye (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2014, guhera saa moya z’umugoroba, umuraperi Riderman azakora igitaramo cye cya mbere nyuma yo gufungurwa.
Riderman azaririmbira abafana be muri Ebenezer Resto&Café iherereye mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge, mu muturirwa wa gatatu.

Muri iki gitaramo, hazaba harimo n’abandi bahanzi nka Active Groupe, itsinda riheruka kuvugwaho na benshi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ndetse n’itsinda Kadunde Style ririmba mu rurimi rwaryo ryihimbiye rwitwa ‘Kadunde’ ruri hagati y’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Aganira na IGIHE, Phil Piter wateguye iki gitaramo yavuze ko cyari cyarateguwe mbere ariko Riderman wari umuhanzi w’imena akaza guhita afungwa, bityo kikimurirwa kuri uyu wa Gatanu.

Phil Piter avuga ko Riderman afite byinshi byo kwereka abazacyitabira, harimo na zimwe mu ndirimbo nshya aheruka gusohora.

Yagize ati “Iki nicyo gitaramo Riderman agiye gukorera abafana be nyuma yo gufungurwa. Birazwi ko uyu muhanzi ashimisha abafana be bakanyurwa, no kuri iyi nshuro azabasusurutsa bishime anabasogongeze ku ndirimbo ze nshya aheruka gushyira hanze mu majwi n’amashusho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages