00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Bull Dogg, Social Mula, Bosebabireba muri ‘Slang’ bakoze mu nganzo… indirimbo nshya za weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 July 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze zirimo iz’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.

“Hip Hop’’ - Riderman & Bulldogg

Ni amashusho mashya y’indirimbo nshya ya Riderman na Bulldogg. Hip Hop ni indirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 29 aba baraperi bamara barata injyana ya Hip Hop, bumvikanisha uburyo ariyo njyana ivuga ukuri ndetse yakabaye ikundwa n’ubwo irwanywa cyane.

Riderman na Bull Dogg baba bagaruka ku mvune abaraperi banyuramo ariko ntibahagarike gukora Hip Hop ndetse bagahamya ko batazigera bahagarara kabone nubwo batashyigikirwa.

“Nyemerera” - Maitre Dodian

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian. Muri iyi ndirimbo aba yishyize mu mwanya w’umusore uba yizeza umukobwa ko agiye kumuba hafi nyuma y’abandi baba baramubeshye.

"Mu biganza byawe"- Ev. Amani

Ev. Amani wamenyekanye mu ndirimbo "Ntaho itakura umuntu", kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "Mu biganza byawe" yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana. Yabwiye IGIHE ko yayanditse ashaka kuvuga ko "turi mu biganza by’Imana, nta kwiheba mu bihe urimo kuko Imana ikuzi kandi isaha ku isaha izagutabara."

“Slim Daddy’’ - Nel Ngabo feat. Dj Toxxyk, Kivumbi King

Ni indirimbo nshya ya Nel Ngabo yahuriyemo na Dj Toxxyk na Kivumbi King. ni indirimbo Nel Ngabo yashyize hanze nyuma yo gusubiramo ‘Nywe’ yakoze asingiza Perezida Paul Kagame.

“Mesaje’’ - QD ft. Social Mula

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shema Qusay Diaby [QD] uri mu bari kuzamuka bagezweho mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo yishyira mu mwanya w’umusore waterese umukobwa akamwanga, nyuma uwo mukobwa akaza kwisubiraho agashaka ko bakundana undi abyanga.

“Nzakagendana’’ - Javanix Ft Theo Bosebabireba

Ni indirimbo nshya ya Javanix yafatanije na Theo Bosebabireba. Iyi ndirimbo bayikomoye ku y’umuhanzi witwa Safari wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

“Arakiza’’ - Fanta

Ni indirimbo Bugingo Samuel bamwe bamaze kumumenya nka Fanta Prod (Yeeh Fanta). Iyi ni indirimbo yo gushima Imana igaragaza ko ihora maso kandi itajya irambirwa.

“Nina Siri (Cover)” - Akaliza Shimwa Gaella

Akaliza Shimwa Gaella w’imyaka 10 yasubiyemo indirimbo “Nina siri” ya Israel Mbonyi, ikaba imwe mu ndirimbo zimufasha kwegerana n’Imana.

Ni indirimbo yakozwe ku bufatanye n’ikiganiro Holy Room cya Isibo TV/Radio nk’impano bahaye uyu mukobwa ukiri muto wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

“Isaha” – M. Zaidi na Khalifan Govinda

Umuhanzi Goodverse M Zaidi yegereye umuraperi Khalifan Govinda bakorana indirimbo bise “Isaha” ihumuriza uwariwe wese wihebye ubona ko abihiwe n’ubuzima bamubwira ko igihe kizagera ibihe bigenda neza nawe akishima nk’abandi.

“Data watwese” Rwema Iryayo

Umuhanzi Rwema Iryayo yamurikiye abanyarwanda n’abitegura kurushinga abatura indirimbo yise “Data wa twese” igaruka ku musore usaba Imana kubana nawe mu birori by’ubukwe.

“Wedding day” - Zikama Tresor

Umuhanzi Zikana Tresor yatuye abakundana indirimbo yise “Wedding day” igaruka ku bageni bishimiye uko ibirori by’ubukwe bwabo byagenze , bashimira Imana yababaye hafi.

“Done” – G Fox

Umuraperi G Fox yamurikiye abakunzi ba muzika ya Hip hop indirimbo yise “Done” yatunganyijwe na Producer Firstboy beats.

“What if (Remix)” - Diezdola Feat. Passy Kizito

Ni indirimbo nshya ya Diezdola yahuriyemo na Passy Kizito. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ukuntu ibihe biha ibindi. Bakagaragaza ko mu gihe runaka umuntu ashobora gutungurana.

“Neema” - Vestine & Dorcas

Ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ukuntu ubuntu bw’Imana butangaje. Yanditswe na M.Martin &M.Irene mu gihe amajwi yafashwe na Santana naho amashusho akorwana Chriss Eazy.

“Imana yacu” - True promises

Ni indirimbo nshya ya True Promises igaragaza ukuntu Imana ariyo yo kwizerwa kandi ihora hafi abantu bayo. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bati “Imana yacu yo kwiringirwa, ibihe n’ibihe. Haba mu mvura no mu icuraburindi ni Imana itabara.’’

“Umumararungu” - Chrisy Neat

Ni indirimbo nshya yasubiwemo na Chrisy Neat yakomowe ku ya Kabengera Gabriel. Iyi ndirimbo akenshi ikunze kwifashishwa mu bukwe cyangwa mu birori by’abakundana.

“Mpindura’’ - Emeline Penzi

Ni indirimbo nshya ya Emeline Penzi. Iyi ndirimbo y’Imana ku muntu ushaka kugengwa n’Imana, agasaba Imana ko ubwami bwayo buganza muri we uko byagenda kose.

“Different’’ - RodB & R.M.H

Ni indirimbo nshya y’umuraperi RodB uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo aririmba agaragaza ko abantu bahinduka ariko akenshi bikigisha abo bahindukiyeho.

Indirimbo zo hanze…

“Oh Shhh…”” - Ice Spice, Travis Scott

“Komasava Remix” - Diamond Platnumz x Jason Derulo ft Khalil Harisson & Chley

“Azaman’’ - Rema

“One Call” - SPINALL, Omah Lay & Tyla

“AWILOH” - Goya Menor ft. Portable

“Man Not God” - Chiké

“Work Of Art Ft Russ’’ - Will Smith

“Mpaka Che’’ - Bensoul ft Ariel Wayz

“ Saturday Mornings’’ - Cordae feat. Lil Wayne

“All Dere’’ - GloRilla feat. Moneybagg Yo

“Sunlight To My Soul” - Angelique Kidjo

“Yebo’’ - TXC & Davido ft. Tony Duardo & LeeMckrazy & DJ Biza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages