Kubera Iki? – Riderman
Riderman aririmba asaba urubyiruko rw’u Rwanda kuba abanyamurava, kurinda ubuzima bwabo no kugira icyerekezo, indangagaciro na kirazira kugira ngo batere imbere ariko banahangana n’uwo ari we wese washaka kuvogera igihugu.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize album ‘Umurwa w’indwanyi’ ateganya gushyira hanze vuba. Ari no kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Ayayaah - Element Eleéeh, Bien na Joshua Baraka
Ni indirimbo Element yakoranye na Bien wo muri Kenya na Joshua Baraka wo muri Uganda.
Ivugamo ubwiza bw’umukobwa w’Umunyafurika, uba wasazwe n’ibyishimo by’urukundo, umusore akamwizeza ko kumukunda.
Brand New – Old Wasp
Iyi ni indirimbo y’umuhanzi Old Wasp ubifatanya no kuba umushoramari dore ko afite inzu ifasha abahanzi yitwa ‘MetroAfro’. Ni yo irimo Boukuru, Kid From Kigali.
We Made It – Nel Ngabo na Platini
Abahanzi Nel Ngabo na Platini bamaze igihe basohora indirimbo imwe ku yindi mu zigize album nshya baherutse kumurika. Iyi album bahuriyeho yitwa ‘Vibranium’ ni yo basohoyeho iyi ndirimbo yitwa ‘We Made It’.
Ni indirimbo baririmbamo intsinzi yabo nk’uko n’amashusho abigaragaza.
Come On - Mike Kayihura
Mike Kayihura yakoze mu nganzo asohora indirimbo yitwa Come On. Aba aririmbira umukobwa bahoze baziranye ashaka kumenya niba yitonda nka kera ngo bakomezanye urukundo. Anasaba abandi bakobwa kumuha umwanya kugira ngo abonere uhagije uyu aririmbira.
Ceza - Oda Paccy na Uncle Austin
Oda Paccy, umaze iminsi agaragaza igaruka rye mu muziki, yasohoye indirimbo yakoranye kera na mugenzi we Uncle Austin.
Ni indirimbo yerekeye ibijyanye n’uburyohe bw’ubuzima n’ubwo bavuga ko hazamo ibitagenda neza. Amajwi yayo yatunganyijwe na nyakwigendera Junior Multisystem ubwo yari akiri ku Isi.
Si Wowe wenyine - Amag The Black
Amag The Black, washyize ingufu mu bushabitsi, ntajya apfa kwibagirwa abafana be kuko ubu yakoze mu nganzo na we agasohora indirimbo yise ‘Si Wowe wenyine’.
Aba abwira abantu ko bakwiye kwakira ko Isi ya kera atari yo y’ubu bityo ko umuntu akwiye kwimenyera gahunda ze.
Mabango – Muttima
Ni indirimbo yiganjemo Igiswahili aho uyu muhanzikazi, uri mu bo guhanga amaso, aririmba yizeza umuhungu urukundo rudasanzwe, ko bazafatanya kurwana urugamba rw’ubuzima.
Ndi Hano - Patient Bizimana na Kimber Terry
Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ndi hano’, ya kabiri kuri album ye nshya yise ’Agakiza’. Yayikoranye na Kimber Terry, umuramyi ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Nashville, aho Patient atuye.
Baririmbamo ko roho yabo iba inyotewe n’Uwiteka cyane ko baba barasogongeye ku mazi y’umugisha atanga.
Ni nde – Icenova n’Indatwa n’Abarerwa
Ni nde ni indirimbo ifite ubutumwa bugaruka ku mahitamo y’abahanzi, n’icyo abakunzi babo babakundira.
Soldier – AB Godwin
Incarutsi ya Game – Fally P Mwenyewe
Danse - Chris D
Dansons - Celine Dion
I feel so free - Madonna
Colorado – Johnny Drille, Ayra Starr na Young Jonn
The One – Omarion
Oli Mwana Wooha – Juliana Kanyomozi
Addict – Lil Twist na Lil Wayne
Que calor - Akon na Ochok
Drop Dead - Olivia Rodrigo
Tempting – Ykee Benda
Mukwano Gwo - Pallaso
Back Outside – BNXN na Sarz
PopStar - Black Sherif
Tonalaba - Tracy Melon na Mojo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!