Riderman na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo ivuga ku musore ukunda umukobwa w’ikirara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Kanama 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Hey Baby’ ivuga ku musore ukundana n’umukobwa ufite imyitwarire inengwa na benshi iri kuri album ye ya munani yise ‘Kirimantare’.

Muri iyi ndirimbo Riderman atangira agira ati “Hari abakunzi b’ibitoki byera mu kirere, n’abakunda ibirayi byera munsi y’ubutaka, hari abakunda ibitonyanga bibagwaho mu mvura, n’abagenda bihishe imvura munsi y’umutaka. Ndi muri abo ba mbere nyigendamo mu byondo, ishati nafunguye nashyize hanze umukondo.”

Bruce Melodie nawe mu nyikirizo aza avuga ko ibyo uyu mukobwa Riderman aba avuga, ibyo benshi bamwangira aribyo we amukundira. Akamubwira ko akunda uko yambara kandi akwiriye gukomereza aho.

Iyi ndirimbo uyihuje cyane n’igisobanuro cy’imvugo imaze iminsi ica igikuba mu Rwanda ya ‘Slay Queens’ wasanga ari umukobwa uteye utyo yaririmbiraga n’ubwo we yabihaye igisobanuro cy’umukobwa w’ikirara.

Riderman yabwiye IGIHE ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwerekana ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

Ati “Ni mu buzima busanzwe abantu bakunda ibintu bitandukanye, hari abashobora gukunda abakobwa bitonda hakaba n’abandi bakunda abakobwa batitonda. Tuba tuvuga ku gukunda umukobwa w’ikirara.”

Abajijwe niba atari ugushyigikira aba bakobwa bitwa ba ‘Slay Queens’ avuga ko nabo hari abasore babakundira imyifato n’imico yabo inengwa na bamwe.

Ati “Nta muntu ubura umukunda nabo ngabo hari ababakunda kandi bakabakundira uko bari. Ntabwo ari ukuvuga ni ukubaha karibu kuko basanzwe bari muri sosiyete nyarwanda.”

Riderman yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini muri studio ndetse mu byumweru bibiri azashyira hanze amashusho yayo.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi ebyiri Riderman yashyize hanze ziri kuri iyi album zirimo ‘Ikinyarwanda’ nayo yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na ‘Mambata’ aheruka gukorana na Safi Madiba. Yakozwe na MadeBeats.

Riderman na Bruce Melodie bakunze gukorana, bafitanye indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo ‘Urugamba’, ‘Wancitse Vuba’ n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza