00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Bull Dog bagiye guhurira mu gitaramo bise ‘Icyumba cy’Amategeko’’

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 26 June 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Abaraperi bamaze igihe bakunzwe; Riderman na Bull Dog nyuma yo guhurira ku mushinga wa album bise ‘Icyumba cy’Amategeko’ bateguje abafana ko ku itariki 24 Kanama 2024 bazakora igitaramo cyitsa ku muco wa Hip Hop.

Riderman abinyujije kuri Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2024 yasangije abamukurikira amakuru y’igitaramo cyitwa ‘Hip Hop Culture’ kizaba kigamije gutaramira abakunda umuziki wo mu njyana ya Rap indirimbo zigize EP yitwa Icyumba cy’Amategeko yagiye hanze muri Gicurasi 2024.

Nyuma y’uko bashyize hanze iriya EP yasamiwe hejuru n’abakunda Hip Hop, batangira kugaragaza amarangamutima ko hakenewe igitaramo. Ubwo busabe rero bwumviswe na Ma Africa yiyemeza kugirana ibiganiro n’aba baraperi bamaze igihe bakunzwe, bafatanya gutegura iki gitaramo.

Riderman yabwiye IGIHE ko amakuru arambuye kuri kiriya gitaramo azajya hanze mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa Ma Africa iri gutegura iki gitaramo bwabwiye IGIHE ko batari bemeza neza ahazabera igitaramo.

Bati “Abakunda Hip Hop bazaze bicare mu Cyumba cy’Amategeko bongere biyibutse ibihe bya Rap, ubu ntabwo turemeza neza aho igitaramo kizabera. Twagishyize kuri iriya tariki bitewe n’uko tuzaba turi gusohoka mu bihe by’impeshyi naho ku kijyanye n’amatike azajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.”

Ku bibaza niba hari abandi bahanzi bazafatanya na Riderman na Bull dog, Ma Africa yasobanuye ko bazaba bahari ariko bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Umva indirimbo Amategeko 10 iri kuri EP yitwa Icyumba cy’Amategeko.

Bull Dog avuga ku Cyumba cy’Amategeko

Ikiganiro Riderman yagiranye na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages