00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Bull Dogg basangiye n’inshuti mbere y’igitaramo cy’amateka (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 July 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2024, Riderman na Bull Dogg bakiriye ku meza inshuti zabo mu ijoro ryo kujya inama ku myiteguro y’igitaramo cyabo ‘Icyumba cy’amategeko’, hanamurikwa amashusho y’indirimbo ‘Hip Hop’.

Ryari ijoro rigamije kumva ibitekerezo by’inshuti zabo ziganjemo abanyamakuru bakuranye mu rugendo rwa muzika.

Mu bari batumiwe harimo Mike Karangwa, David Bayingana, MC Tino, Muyoboke Alex , DJ Phil Peter n’abandi benshi biganjemo abanyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru.

Bull Dogg akomoza kuri album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Riderman, yavuze ko nyuma y’uko igiye hanze benshi mu bakunzi b’umuziki bagiye babasaba ko bakora igitaramo kidasanzwe.

Ati “Nyuma y’uko album isohotse abafana batangiye kutubaza niba hazabaho igitaramo cyayo, rero nk’abantu babizi ko twakoze ibitaramo binyuranye twumvaga ko ari ngombwa ko dutaramira abakunzi bacu […] Turi abagabo babiri bubahana kandi ntekereza ko ibyavuye muri album abantu babonye ko twakoze igikorwa cy’abagabo."

"Twasanze ari ngombwa ko twahura mukatugira inama, dukeneye inama zanyu n’ibitekerezo byadufasha gutegura igitaramo neza.”

Riderman yavuze ko guhura n’inshuti zabo icyari kigamijwe byari ukungurana ibitekerezo ku gikorwa bari gutegura kugira ngo kizarusheho kugenda neza.

Iki gikorwa cyabereye ahitwa ‘Milton Coffee’ kuri St Famille. Benshi mu bafashe ijambo bagaragaje ko bishimiye igikorwa cy’aba baraperi, babasaba gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse banabizeza kubashyigikira.

Muri iki gikorwa Riderman na Bull Dogg banahise bamurika amashusho y’indirimbo ‘Hip Hop’ iri mu zigize album yabo nshya bise ‘Icyumba cy’amategeko’.

Byitezwe ko aba baraperi bazataramira muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024 aho bazaba bamurikira album yabo nshya.

Bull Dogg na Riderman bagiye gutaramira abakunzi babo
DJ Phil Peter mu ifoto na Riderman na Bull Dogg
Muyoboke Alex na David Bayingana bafashe ifoto na Riderman wari kumwe na Bull Dogg
Riderman na Bull Dogg bakigera ahabereye iki gikorwa
MC Tino na Bull Dogg mbere gato y'uko iki gikorwa gitangira
Mike Karangwa na Riderman baganira bajya inama
Muyoboke Alex na Mike Karangwa baganiriza Riderman
Riderman na Bull Dogg bijeje abakunzi babo igitaramo gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages