00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Knowless basendereje ibyishimo abanyakigali mu gitaramo cya Tour du Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 March 2019 saa 11:52
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019, Abanyakigali bararanye ibyishimo nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi bakomeye mu gitaramo cya Tour du Rwanda.

Igice cyahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali rwagati cyari cyuzuye abiganjemo urubyiruko rutuye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’u Rwanda.

Skol yateye inkunga iki gitaramo yari ihari kugira ngo hatagira uryoherwa n’ibirori ariko akavangirwa n’icyaka. Ni nako abashakaga kwipimisha Virusi itera Sida babonaga iyi serivisi ku buntu.

Abahanzi baturutse muri Amerika barimo na Swrap wakoranye indirimbo na Igor Mabano bashimishije cyane abari aho bitewe n’uburyo bagendaga bavangamo Ikinyarwanda. Baririmbye indirimbo ikunze gukoreshwa mu mashuri abanza yitwa "Mbe Kanyamanza Keza"

Aba bakurikiwe n’abandi barimo Siti True Karigombe, Ama G The Black, Sintex, Igor Mabano, Davis D, Social Mula wari wakoze impanuka mu ijoro ryabanje Dream Boys, Knowless na Riderman.

Aba bose baririmbye mu buryo bwa playback kandi bishimiwe mu buryo bugaragara.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’ikindi cyabereye i Musanze ku wa 28 Gashyantare 2019, nyuma y’agace kakinwe ka gatanu kavaga mu Mujyi wa Karongi kerekeza mu Mujyi wa Musanze.

Abantu bari bizihiwe mu buryo bwihariye
Aba bacuranzi baturutse muri Amerika bagaragaje ubuhanga
Butera Knowless yanyuze benshi
Dream Boyz ku rubyiniro
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo
Ab'ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Knowless yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo biratinda
Kate Gustave yari MC muri iki gitaramo
Riderman yagaragaje imbaraga ku rubyiniro
Phil Peter nawe yari MC muri iki gitaramo

Amafoto: George Salomo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages