Igice cyahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali rwagati cyari cyuzuye abiganjemo urubyiruko rutuye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’u Rwanda.
Skol yateye inkunga iki gitaramo yari ihari kugira ngo hatagira uryoherwa n’ibirori ariko akavangirwa n’icyaka. Ni nako abashakaga kwipimisha Virusi itera Sida babonaga iyi serivisi ku buntu.
Abahanzi baturutse muri Amerika barimo na Swrap wakoranye indirimbo na Igor Mabano bashimishije cyane abari aho bitewe n’uburyo bagendaga bavangamo Ikinyarwanda. Baririmbye indirimbo ikunze gukoreshwa mu mashuri abanza yitwa "Mbe Kanyamanza Keza"
Aba bakurikiwe n’abandi barimo Siti True Karigombe, Ama G The Black, Sintex, Igor Mabano, Davis D, Social Mula wari wakoze impanuka mu ijoro ryabanje Dream Boys, Knowless na Riderman.
Aba bose baririmbye mu buryo bwa playback kandi bishimiwe mu buryo bugaragara.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’ikindi cyabereye i Musanze ku wa 28 Gashyantare 2019, nyuma y’agace kakinwe ka gatanu kavaga mu Mujyi wa Karongi kerekeza mu Mujyi wa Musanze.
Amafoto: George Salomo



















TANGA IGITEKEREZO