Uyu muraperi watangiye umuziki muri Werurwe 2006 ari mu itsinda UTP Soldiers, yavuze ko iyo umuhanzi yiyumvise nk’icyamamare akabirutisha uko ari umuntu, aba ameze nk’umusirikare wirashe mu kirenge.
Riderman yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro "The Breakfast with the Stars" gitambuka kuri Kiss FM, avuga ku bintu bine umuhanzi agomba kwitondera mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati "Ni byinshi yakwitondera, harimo gukora cyane, gusenga cyane, guhora witeguye ko abagusingiza cyane none aha ari bo bagusebya ejo.”
Yongeyeho ati "Ikindi ni ukutareka ngo ubwamamare bukuzamuke mu mutwe, ujye uzirikana ko mbere y’uko uba icyamamare uri umuntu, iyo ubwamamare bukuzamukanye mu mutwe hari igihe birangira wirashe mu kirenge, ni ko njya numva iyo bukubanye bwinshi mu mutwe hari igihe birangira usuzuguye abakugeze uwo uri we.”
Agaruka ku bafata umuraperi nk’ikirara, Riderman yavuze ko ibi byatewe n’imyumvire y’abantu bashatse gusanisha ibyo baririmba bakumva ko ari ko na bo bateye.
Ati “Ni ishusho abantu bihaye mu by’ukuri, abahanzi ba Hip-hop ntabwo ari ibirara, ni uko rimwe na rimwe twagiye turirimba ubuzima bw’abantu bababaye, bwo ku muhanda, bw’ubukene, abantu bashaka kudusanisha n’ibyo bintu turirimba ariko mu byukuri ntabwo umuhanzi aba ari ibyo bintu ari kuririmba.”
Uyu muraperi uhuza ubuhanzi n’ubushabitsi, yavuze ko ikintu kimufasha guhozaho mu muziki ari ugukunda ibyo akora.
Yizera ko ukunda ibyo akora atananirwa cyangwa ngo yumve umuniro w’imbaraga aba yatakaje ku bikorwa bye bitewe n’ibyishimo ahorana.
Umva indirimbo nshya ya Riderman yise “Bills” n’iyo yise "Itumba"
Umva inama Riderman yagiriye abahanzi abasaba kwirinda gushukwa n’ubwamamare



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!