Uyu muhanzi wo muri Tanzania akimara kuyibona yagiye mu bitangazamakuru by’iwabo, ajya ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Instagram yamagana aba bahanzi bo mu Rwanda avuga ko biganye igihangano cye.
Izi ndirimbo zombi bamwe bavuga ko zisa mu buryo bw’imiririmbire n’imicurangire, hari abahamya ko Dream Boys yiganye iyo ndirimbo cyane ko Sikinai yasohotse muri Kanama 2017, Romeo na Juliet igasohoka muri Kanama 2018.
Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] nk’umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yavuze ko bajya kuyikora nta byinshi yari ayiziho, kuko ari Platini wo muri Dream Boys wamuvugishije amwohereza agace kamwe k’indirimbo nawe akandika amagambo ye.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko iby’uko bayishishuye atari abizi, ahubwo we yatunguwe no kubona amashusho y’indirimbo zombi amugezeho.
Yagize ati "Ntabwo nari nzi ikintu na kimwe kijyanye n’iriya ndirimbo kugeza umunsi nabyutse mu gitondo nkabona banyoherereje aka video k’iriya ndirimbo ikase n’indi ikase."
"Ariko ku rundi ruhande njyewe uburyo mbifatamo ni ubu; ibyabaye byarabaye nta kintu twabihinduramo, icyo dukwiye kureba ni uruhande rumwe, ese indirimbo abaturage barayikunze? Icyo nicyo."
Yakomeje agira ati "Maze iminsi nkora ibitaramo, ahantu hose ngiye ndayiririmba kandi abaturage bayakira neza. Ntidukwiye gucira urubanza mugenzi wacu."
Riderman avuga ko yavuganye na Dream Boys bakamubwira ko babikoze babizi kandi ntacyo bibatwaye.
Riderman kuri we ngo gushishura ni ibintu bisanzwe kuko n’abanyamahanga babikora, ari nayo mpamvu kuri we yumva nta muhanzi nyarwanda ukwiye gucirirwaho iteka kuko yashishuye.
Uyu muraperi umaze imyaka igera kuri 11 muri muzika, ari gutegura alubumu ye ya cyenda ashobora kuzamurika mu mpera zuyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO