00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yegukanye umwanya wa mbere muri PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 August 2013 saa 07:57
Yasuwe :

Riderman abaye umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013.
Ni mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we muhanzi ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.
Dore uko byagenze:
Urban Boyz batahanye umwanya wa kabiri muri PGGSS (…)

Riderman abaye umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013.

Ni mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we muhanzi ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.

Dore uko byagenze:

Riderman yerekana igihembo yahawe cy'umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Mitali Protais, niwe washyikirije Riderman (Igisumizi) igihembo

Urban Boyz batahanye umwanya wa kabiri muri PGGSS III, bahabwa igihembo cya miliyoni enye z’amanyarwanda.

Knowless abaye umuhanzi wa Gatatu mu irushanwa rya PGGSS III, ahawe miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

Ashimiye Imana, abanyamakuru, itangazamakuru n’abaana be.

Dream Boyz babaye nomero ya Kane mu irushanwa rya PGGSS III, bahawe miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda

Bagize bati ‘Turashima Imana yo mu ijuru yatwemereye ko tugaruka muri iri rushanwa abakabiri ni abaana ntabwo mwakoze ubusa, aba gatatu ni itangazamakur. Umuhanga abe ari we utsinda, izi miliyoni ebyiri natwe turarya izo ngizo’.

Mico The Best abaye umuhanzi wa Gatanu mu irushanwa rya PGGSS III, ahawe miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda

Mico agize ati ‘Iyi ni intambwe nateye, kuri bagenzi banjye, boose ndabubaha! Ntacyo nanenga ku bintu bikozwe murakoze!’

10 - 20 PM : Umuhanzi Kidum wari mu bagize akana nkemurampaka aatanyije n’abahanzi batanu bageze ku musozo w’iri rushanwa baririmbana indirimbo bise ’Imara Icyaka’

Riderman abaye nk’uwishinganisha ngo agaragaze ko ari we ufite abafana benshi ashaka kugaragaza ko nadatwara iki gikombe aza kuba yibwe agira ati ’Bayobozi ba BRALIRWA nimutege amatwi ukuri kwa rubanda; igikombe kirataha he? [abantu benshi basubiza bagira bati] Ibisumiziiiii’

Riderman agaragaje ko ari mu bahanzi bakunzwe cyane; abantu bavugije urusaku rwinshi batigeze bavuza mbere
Riderman yambaye gisirikare; dore urukweto yambaye
Abafana babaye inyuma ya Riderman cyane; bamugaragarije ko akunzwe cyane
Ababyinnyi ba Riderman

9 - 47 PM : Umuraperi Riderman niwe ukurikiyeho, abafana be ni benshi cyane kandi baramugaragariza ko bamwishimiye cyane. Riderman yambaye gisirikare we n’ababyinnyi be.

9 - 26 PM : Hakurikiyeho umuhanzi Mico The Best [Uyu muhanzi ijwi rye birumvikana ko ryasaraye]

Ababyinnyi ba Mico The Best

9 - 06 PM : Dream Boyz nibo bakurikiyeho, bahereye ku ndirimbo Kanda Amazi

Ababyinnyi ba Mico The Best
Inkweto TMC (Dream Boyz) yambaye
Urukweto n'antalo bya Platini (Dream Boyz) yambaye

8 - 48 PM : Knowless niwe uririmbye, aririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe anaririmba bwa mbere indirimbo Rubanda Kina Music iheruka gusubiranamo na Makanyaga

8 - 21 PM : Abahanzi batanu basigaye mu irushanwa batangiye kuririmba, bahereye kuri Urban Boyz

Ama-G The Black ageze ku rubyiniro gushyigikira Urban Boyz abafana be barishima
Safi wo muri Urban Boyz
Urban Boyz bari kuririmba; bazanye umuraperi Ama-G The Black abantu barishima cyane
Iki gitaramo cyanyuze LIVE kuri RTV
Aba ni ababyinnyi ba Mashirika; babyinnye indirimbo gakondo n'izigezweho bakora n'amasiporo
Abantu ni benshi muri iki gitaramo
Abafana ni benshi hano muri Stade Amahoro; aba ni aba Riderman, umwe mu bahanzi bigaragara ko ashyigikiwe na benshi iri joro
Hari za Televiziyo za rutura abantu bari kureberaho amashusho y'uko iki gitaramo kiri kugenda; n'iyo waba uri i kantarange urabibona neza
Abayobozi ba BRALIRWA, itera inkunga iri rushanwa, nabo bari ahabera igitaramo

Foto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages