00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yigaramye ibyo gukorana indirimbo na Asinah hanahishurwa amanyanga yose yakozwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 October 2019 saa 01:55
Yasuwe :

Mu minsi ishize Asinah yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Turn up” avuga ko yakoranye na Riderman, Uyu muraperi yahakanye amakuru yatanzwe yo gukorana n’uyu muhanzikazi wigeze kuba umukunzi we w’igihe kirekire.

Aganira n’itangazamakuru, Asinah yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanye na Riderman. Yahamije ko kutajya mu mashusho ari amahitamo y’uyu muraperi ariko indirimbo bayikoze babyumvikanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Riderman yavuze ko nta ndirimbo yigeze akorana na Asinah ndetse ko atari no mu mashusho yayo.

Abajijwe uko ijwi rye ryumvikana muri iyi ndirimbo, Riderman yagize ati” Habayeho amanyanga yagizwemo uruhare n’umu producer wayikoze, yambwiye ko yishyuwe amafaranga kugira ngo atange indirimbo yanjye Asinah ashyiremo ibitero bye.”

Riderman ahamya ko kugeza ubu iyi ndirimbo atigeze ayikorana na Asinah. Yongeyeho ko ahuze cyane ku buryo nta gitekerezo aragira cy’icyo agomba gukurikizaho ariko ngo igihe ahugukira azareba niba yakurikirana uyu muhanzikazi.

Abajijwe niba ibi bitari buteze umwuka mubi mu rugo rwe, Riderman yavuze ko rurinzwe n’Imana ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanya umuryango we.

Hollybeat wakoze iyi ndirimbo mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yarigizemo amanyanga afashijwe na Asinah, ati” Njye nafashe amajwi yabo ndabahuza nzi ko bazumvikana wenda bagakorana, ubwo bwumvikane ntabwo bwigeze bubaho.”

Uyu musore avuga ko yari afite umushinga w’indirimbo ya Riderman, Asinah yagera kuri Studio akifuza kuririmbamo. Hollybeat wari wishyuwe 500 000frw yemeye guhuza amajwi y’aba bahanzi indirimbo ikorwa gutyo.

We avuga ko ubwo yakoraga ibi byose yabitewe n’amafaranga yari yahawe na Asinah kandi yasabye imbabazi Riderman ahamya ko bamaze kwiyunga.

Ati “Njyewe nari nzi ko abahanzi bashobora gukorana indirimbo binyuze mu buryo bw’ubwumvikane cyangwa se ubw’amafaranga. Nakoze amakosa yo guteranya amajwi Riderman atabizi. Nabisabiye imbabazi kandi byararangiye.”

Akomeza avuga ko igihe hakorwaga iyi ndirimbo Asinah yamubwiraga ko icyo Riderman yakwifuza cyose yagikora ariko igakorwa. Ibi byatumye Hollybeat yizera ko bazagera aho bakumvikana.

Riderman yasabye abafana be gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi. Yahise aboneraho kubibutsa ko ari gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise “Kimirantare” byitezwe ko kizaba tariki 25 Ukuboza 2019.

Umva ikiganiro twagiranye na Hollybeat wakoze iyi ndirimbo unavuga amanyanga yose yabayeho

Asinah yari yahamirije abanyamakuru ko iyi ndirimbo yakozwe yumvikanye na Riderman

Reba indirimbo ya Asinah avuga ko yakoranye na Riderman

Asinah avuga ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanye na Riderman
Hollybeat wakoze iyi ndirimbo yahishuye uko amanyanga yose yateguwe
Riderman avuga ko ntandirimbo yakoranye na Asinah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages