Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura igitaramo cya East African Party, Riderman yabajijwe impamvu muri iyi myaka ariwe muraperi ugaragara mu bitaramo bikomeye mu gihe abandi basa n’abadahari.

Ajya gusubiza iki kibazo, Riderman yatunze agatoki itangazamakuru nk’abapyinagaza iyi njyana.

Yagize ati”Dusubize amaso inyuma mwibuke mu myaka ishize uburyo mwacurangaga Hip Hop, ubu byarapfuye 90%.”

Riderman yasabye itangazamakuru kongera gucuranga indirimbo za Hip Hop ndetse abasaba kudakomeza kuvuga nabi gusa abahanzi b’iyi njyana no kubasenya ngo niharangiza habazwe impamvu badatera imbere.

Ati “Byose mbishinja mwebwe. None se niba mudacuranga indirimbo zabo mukirirwa mubasenya mwarangiza mukambaza impamvu badatera imbere kandi arimwe mubisenyera murumva nabivugaho iki? Mwongere mucurange Hip Hop ku kigero kimwe n’izindi njyana.”

Si ubwa mbere Riderman atunze agatoki itangazamakuru arishinja gupyinagaza injyana ya Hip Hop cyane ko batajya bayicuranga nkuko babigenza mu zindi.

Icyakora nubwo aba avugira abaraperi bagenzi be, uyu muhanzi atenguhwa n’imyitwarire yabo cyane ko abenshi mu bakomeye muri iyi njyana imyitwarire yabo nayo ikunze gukemangwa.

Riderman yongeye gutunga agatoki itangazamakuru
Riderman yongeye gutunga agatoki itangazamakuru