00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna ntiyasinye amasezerano yo kurinda umutungo we mu gihe yatandukana na A$AP Rocky

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Rihanna akomeje gutangaza benshi nyuma y’amakuru avuga ko yanze gusinya amasezerano azwi nka prenuptial agreement (prenup), arinda umutungo w’abashakanye mu gihe habayeho gutandukana, nubwo atunze umutungo ubarirwa muri miliyari z’Amadolari.

Rihanna umaze imyaka myinshi akundana n’umuraperi A$AP Rocky, bivugwa ko yahisemo kwiringira urukundo bakundana ndetse hari n’amakuru avuga ko baba barashakanye mu ibanga, aho inshuti ze zimwe zivuga ko zifite impungenge ku mutungo we ukomoka cyane ku bucuruzi burimo Fenty Beauty, Savage X Fenty n’indi mishinga itandukanye.

Uyu muhanzikazi na A$AP Rocky bamaze igihe bari mu rukundo, aho bivugwa ko batangiye gukundana mu 2019, nubwo mu 2020 ari bwo byemejwe ku mugaragaro.

Kugeza ubu bafitanye abana batatu, ndetse A$AP Rocky yagiye yumvikana kenshi yita Rihanna umugore we, nubwo ku mugaragaro nta makuru yemeza niba barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aya masezerano azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barawugabana bakaringaniza.

Ibi ni byo bituma benshi bibaza Rihanna niba koko yarashakanye n’uyu mugabo we icyatumye atitwararika kuri aya masezerano, cyane cyane ko Forbes yamushyize ku rutonde rw’abaherwe ku Isi mu 2022, aho umutungo we ubu ubarirwa hagati ya miliyari 1,5 na 1,7$.

Uretse ibi, mu minsi ishize Rihanna yongeye kuvugisha abakunzi be cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutanga igitekerezo cyerekana ko yiteguye kongera kubyara umwana wa kane, mu gihe hashize amezi make yibarutse umwana wa gatatu.

Ibi byabaye nyuma y’uko Montana Brown wamamaye muri Love Island ashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko yibaza niba yakongera gutwita mu 2026 cyangwa akabanza kwiyitaho.

Rihanna mu basubije ubwo butumwa, yagize ati “Reka da! None se ntabwo ari njye njyenyine utekereza gutyo?” Ibi byahise bituma abakunzi be bagira ibitekerezo bitandukanye.

Bamwe bamushyigikiye bavuga ko kwagura umuryango ari byiza, mu gihe abandi bamwibutsaga ko bategereje cyane album nshya ye, kuko aheruka gusohora album mu 2016.

Rihanna ufite imyaka 37, afitanye na A$AP Rocky ufite nk’iyo abana barimo RZA w’imyaka itatu, Riot ufite ibiri n’umukobwa wabo Rocki ufite amezi ane.

Aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse bivugwa banashakanye mu ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages