00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yaciye amarenga yo kongera kubyara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2026 saa 10:25
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’icyamamare Robyn Fenty wamenyekanye nka Rihanna yongeye gutuma abakunzi be bacika ururondogoro, nyuma yo guca amarenga ko yiteguye kongera kubyara umwana, waba abaye uwa kane mu gihe hashize amezi make abyaye uwa gatatu yabyaranye na A$AP Rocky.

Ibi byabaye nyuma y’uko Montana Brown wamenyekanye muri Love Island ashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko ari kwibaza niba yakongera gutwita mu 2026 cyangwa akabireka ahubwo akiyitaho.

Mu basubije ubu butumwa harimo na Rihanna wagiye ahatangirwa ibitekerezo, ati “Reka da! None se ntabwo ari njye njyenyine utekereza gutyo?”

Icyo gitekerezo cya Rihanna cyahise gituma abakunzi be batanga ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bamushyigikiye bavuga ko byaba byiza akomeje kwagura umuryango, mu gihe abandi bamwibutsaga ko bategereje cyane album nshya ye.

Hari uwagize ati “Nyamuneka duhe album mbere yo kongera kubyara.” Undi yongeraho ati“Dushyigikiye kwiyitaho, na album nshya.”

Rihanna ufite imyaka 37, asanzwe afitanye abana batatu na A$AP Rocky barimo RZA ufite imyaka itatu, Riot ufite imyaka ibiri, ndetse n’umukobwa wabo Rocki ufite amezi ane.

Muri Nzeri 2025, nibwo uyu muhanzikazi yatangaje ko yibarutse umwana wa gatatu, abinyujije kuri Instagram, agaragaza ifoto ateruye uyu mwana w’umukobwa.

Rihanna na Rakim Mayers wamamaye nka A$AP Rocky, batangiye gukundana kuva mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi ari inshuti.

Nubwo abakunzi be bakomeje kumushyira igitutu cyo gusohora album nshya, amagambo ya Rihanna aheruka agaragaza ko kwagura umuryango na byo biri mu byo yitayeho cyane muri iyi minsi.

Rihanna aheruka gushyira hanze album mu 2016.

Uretse umuziki, Rihanna akora n'ubushabitsi
Rihanna ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi
Rihanna na A$AP Rocky bamaze imyaka itandatu babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages