00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna atwite umwana wa kabiri wa A$AP Rocky

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 February 2023 saa 09:55
Yasuwe :

Robyn Rihanna Fenty wari umaze imyaka itanu atagaragara mu bitaramo yongeye gutaramira abakunzi be kuri iki Cyumweru, abahishurira ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky.

Rihanna w’imyaka 34 ibi yabyeretse abakunzi be mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023 mu mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium.

Ubwo uyu muhanzikazi yinjiraga ku rubyiniro, yafashe ku nda ye n’ikote rifunguye imbere ashaka kwereka abakunzi be ko hari inkuru nziza abafitiye.

Rihanna ni we muhanzikazi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo bya Super Bowl Halftime Show bifatwa nk’ibikomeye ku Isi atwite.

Uyu ni umwana wa kabiri atwite uje asanga undi w’umuhungu umaze amezi icyenda avutse yabyaranye na A$AP Rocky w’imyaka 33.

Uyu muhanzikazi wari umaze imyaka itanu atagaragara mu bitaramo binini nk’ibi, yinjiye ku rubyiniro yambaye imyenda y’itukura yanzika n’indirimbo yise “B**ch Better Have My Money.”, “We Found Love,” “Where Have You Been,” ,“Rude Boy,” “Work,” “Only Girl (In the World)” , “Umbrella.” Asoreza kuri ‘Diamonds ’.

Rihanna wari uherekejwe n’ababyinnyi bambaye imyenda y’umweru, avuga ko byari bigoye cyane gufata imyaka 18 y’umuziki we akayiteguramo igitaramo cy’iminota 13.

Iki gitaramo kiba buri mwaka giherekeza umukino wa nyuma wa NFL , uw’uyu mwaka warangiye Kansas City itsinze Philadelphia Eagles ku manota 38 kuri 35.

Reba hano uko iki gitaramo cyagenze

Rihanna yahishuriye abafana be ko atwite umwana wa kabiri
Rihanna yaherukaga kuririmba mu bitaramo bigari bica kuri televiziyo mu 2018 ubwo yari muri Grammys Awards
Rihanna wari wambaye imyenda itukura yari aherekejwe n'ababyinnyi bambaye imyenda y'umweru
Rihanna yagarutse ku rubyiniro nyuma y'imyaka itanu
Mbere y'uko Rihanna aza muri iki gitaramo yabajijwe niba hari agashya afitiye abakunzi be, asubiza avuga ko hari umuntu agiye kubazanira, benshi baketse undi muhanzi gusa byarangiye aberetse ko atwitwe undi mwana
Rihanna agarutse ku rubyiniro ariwe uyoboye abahanzi batunze agatubutse ku Isi na miliyari 1.7 $

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages