00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ringo waririmbye ‘Sondela’ azahurira na Bebe Cool mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 June 2018 saa 12:48
Yasuwe :

Umuhanzi Sindile Ringo Madlingozi[Ringo] agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali, azaririmbana na Bebe Cool wo muri Uganda.

Ringo Madlingozi yubatse izina mu buryo bukomeye muri Afurika ku bw’indirimbo ‘Sondela’ yakunzwe cyane mu myaka makumyabiri ishize. Uyu muhanzi umaze imyaka 35 akora umuziki azataramira muri Kigali Jazz Junction izaba ku itariki ya 29 Kamena 2018.

Igitaramo cya Ringo na Bebe Cool kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza imyaka itatu ishize ibitaramo by’uruhererekane mu kwizihiza umuziki wa Jazz bitangijwe mu Rwanda.

Mu butumwa Ringo yacishije mu mashusho avuga ku gitaramo cye mu Rwanda, yavuze ko ari ubwa mbere agiye kuhataramira ndetse ko yizeye kuzahagirira ibihe byiza.

Yagize ati “Muraho Kigali, ni Ringo Madlingozi wo muri Afurika y’Epfo, nzaba ndi aho ku itariki ya 29 Kamena mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ya Kigali Jazz Junction. Tugomba kuzaba duhari twese, ni ubwa mbere nzaba nje i Kigali, muzaze twishimane. Murakoze.”

Ringo wamaririmbye ‘Sondela’ azahurira na Bebe Cool mu gitaramo i Kigali

Igitaramo cya Ringo na Bebe Cool, kizagaragaramo abandi bahanzi bo mu Rwanda bagiye bitabira Kigali Jazz Junction mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2015 barimo Hope Irakoze, Social Mula, Mani Martin ndetse na Andy Bumuntu.

Kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi mu myanya isanzwe ndetse na 20,000frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe abazifatanyiriza hamwe ari umunani bazishyura 160,000Frw.

Ringo aritegura gutaramira mu Mujyi wa Kigali
Bebe Cool na we yiteguye kwitabira iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali

Sondela, imwe mu ndirimbo za Ringo zaciye ibintu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages