00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riviera High School yishimiye Miss Irebe Natasha wujuje mu bizamini bya Leta

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 February 2018 saa 12:15
Yasuwe :

Ikigo mpuzamahanga Riviera High School kiri mu byishimo kubera abana batandatu bujuje mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ndetse harimo na Irebe Natacha Ursule uherutse kugirwa Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2018.

Kuba Irebe yarujuje mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ndetse akaza mu banyeshuri ba mbere bitwaye neza mu gihugu mu Ishami yigagamo ry’Ubumenyamuntu, ubuyobozi bwa Riviera High School buvuga ko iyo atazamo aribwo bari gutungurwa.

Aganira na IGIHE ku mitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2017, Umuyobozi ushinzwe guhuza Riviera High School n’izindi nzego (Liaison Officer), Nikwigize Faustin, yatangaje ko nk’ubuyobozi bashimishijwe n’uburyo umwana bareze yujuje mu bizamini bya Leta akaba n’Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2018.

Yagize ati “Nka Riviera High School turi mu byishimo kuko intsinzi ebyiri zahuriranye ku munyeshuri wacu Irebe Natasha Ursule, akuzuza amanota 73 kuri 73 mu bizamini bya Leta ndetse akaba n’Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018.”

Yakomeje agira ati “Dukurikije uko tumuzi n’uburyo yatsindaga mu ishuri, iyo atuzuza ni byo byari kuba igitangaza naho ubundi kuzuza byo twari tubimwitezeho kandi n’ikamba yabonye ni umwanya mwiza kuko hariya buri wese aba yifuza gutsinda.”

Miss Irebe Natacha Ursule na bagenzi be batanu muri Riviera barujuje mu manota y'ibizamini bya leta

Nikwigize yakomeje avuga ko atari we wenyine wujuje kuko hari n’abandi banyeshuri babikoze barimo n’abo mu cyiciro rusange baje mu ba mbere mu gihugu.

Ati “Abanyeshuri bacu bose bitwaye neza n’abataraje mu myanya ya mbere yo ku rwego rw’igihugu batsinze bishimishije kandi ni ikintu kidutera ishema kuko ubumenyi tubaha butuma bagenda bakanigaragaza mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

Batozwa gukuza impano zabo no ku ishuri

Nikwigize ashimangira ko uburyo bukoreshwa muri Riviera High School bwo gutanga urubuga umwana wese akajya mu bimufasha gukuza impano yiyumvamo nko gukina, ibiganiro mpaka, ubugeni, umuco n’ibindi, byose bitinyura abana bagatangira kwiyumvamo ubushobozi n’inshingano bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “ Hano umwana yiyumva nko mu rugo, abarezi tuba turi abajyanama ku bana turera, iyo ubona yifitemo impano uramushyigikira agakuza impano ye. Irebe Natasha Ursule yakinaga mu ikipe y’ikigo ya Basketball, yari umuntu ushinzwe protocol igihe cyose twagize ibirori akaba azi ko ariwe bireba kandi bigakorwa neza, yari afite n’inshingano zitandukanye mu ma club. Hari n’abandi banyeshuri babonye buruse zo kwiga mu bihugu nka Canada babikesha kwitwara neza mu mikino (Sports Scholarships).”

Riviera High School si ubwa mbere igize umunyeshuri wegukana umwanya mwiza muri Miss Rwanda kuko mu ya 2016, Uwase Rangira Marie D’Amour nawe yabaye Igisonga cya Kabiri.

Ishuri Riviera High School ryatangiye mu 2007, ubu rifite abanyeshuri baturuka hirya no hino ku Isi bakurikira integanyanyigisho eshatu: iya Cambrige, BTEC n’iya REB.

Riviera itanga buruse ku bana batsinze neza buri mwaka aho buri wese watsinze mu mashuri abanza cyangwa mu cyiciro rusange abasha kwandika asaba iyo buruse, bamutoranya akiga atishyura hagamijwe gukomeza kubashishikariza gukora neza no gushyigikira Leta y’u Rwanda mu burezi bufite ireme.

Irebe Natasha yambikwa ikamba ry'Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2018
Miss Irebe Natasha wujuje mu bizamini bya Leta yarasanzwe azwiho ubuhanga ku ishuri
Ubuyobozi bwa Riviera High School mu byishimo nyuma y'uko abanyeshuri bamwe bujuje mu bizamini bya Leta
Abanyeshuri ba Riviera baba bafite akanyamuneza ko ishuri ryabo ribafata nko mu rugo
Abanyeshuri ba Riviera High School bakura batozwa kwitwara neza mu ruhame
Batozwa umuco Nyarwanda
Abanyeshuri batozwa gukunda igihugu bakitabira umuganda
Abanyeshuri ba Riviera High School mu birori byo gusoza amasomo yabo
Ubuyobozi bwa Riviera High School bwemeza ko bushyira ingufu mu gutanga uburezi bufite ireme

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages