Romy Jons ukoresha amazina ya Rj The DJ mu kuvanga imiziki yatumiwe gutaramira ni umwe mu bakunzwe muri Tanzania cyane ko ari na DJ wa Diamond Platnumz.
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Gicurasi 2024 Rj The DJ azataramira muri The Green Lounge, akabari kari mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube. Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Akabari ka The Green Lounge azataramiramo bwa mbere kari mu tugezweho i Kigali dore ko ari naho hari gukorera DJ Phil Peter ndetse n’abahanzi bagezweho bamaze igihe bahamurikira indirimbo.
Ni ibitaramo bibiri bizabera mu tubari tugezweho mu mujyi wa Kigali.
Gatera Gloria, Umuyobozi wa Crystal Lounge yabwiye IGIHE ko abazitabira umukino wa nyuma wa BAL bazasohokerayo bazataramirwa na Rj The DJ nk’umwe mu bahanga kandi akaba agezweho mu kuvanga imiziki.
Ati “Twazanye umucuranzi kugira ngo abantu baryoherwe. Twiteguye gutanga serivisi nziza ku bazahasohokera bose nk’uko tubikora buri munsi.”
Rj The Dj azataramira muri Crystal Lounge ku itariki 1 Kamena 2024.
Gatera Gloria yongeyeho ko kwinjira ari ibihumbi 15 Frw na 25000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Crystal Lounge igezweho ikaba iri hejuru y’inyubako ya KBC iri mu Karere ka Nyarugenge.
Rj The DJ azagera i Kigali ku itariki 28 Gicurasi 2024. Mu mashusho Rj The DJ yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze yumvikanye abwira abantu ko azaza i Kigali kubataramira.
Ati “Ninjye Rj The DJ, ubu rero ndi i Dubai ariko mu mpera za Gicurasi 2024 nzaza i Kigali mu Rwanda. Ndashimira cyane Visit Rwanda na The Green Lounge.”
Rj The DJ ni mubyara wa Diamond Platnumz akaba ari nawe ushinzwe kumuvangira imiziki.
Reba uko Rj The DJ avanga imiziki



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!