00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robeyns William wabaye Rudasumbwa mu Bubiligi yanyuzwe n’u Rwanda

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe &Deus Ntakirutimana

Kuya 22 December 2014 saa 08:01
Yasuwe :

Umubiligi ukomoka mu Rwanda Robeyns William wabaya Rudasumbwa muri 2013 mu Banyarwanda baba mu Bubiligi yishimira kwitwa Umunyarwanda akaba ari no gushaka uko yabona ubwenegihugu.
Robeyns avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umubiligi.
Mu mvugo ye wumva ashima ibyiza bitandukanye yagiye abona mu Rwanda, ashima umutekano waho n’iterambere igihugu cyagezeho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari Umunyarwanda kandi ko ari mu nzira zo kubona ubwenegihugu kuko ngo (…)

Umubiligi ukomoka mu Rwanda Robeyns William wabaya Rudasumbwa muri 2013 mu Banyarwanda baba mu Bubiligi yishimira kwitwa Umunyarwanda akaba ari no gushaka uko yabona ubwenegihugu.

Robeyns avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umubiligi.

Mu mvugo ye wumva ashima ibyiza bitandukanye yagiye abona mu Rwanda, ashima umutekano waho n’iterambere igihugu cyagezeho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari Umunyarwanda kandi ko ari mu nzira zo kubona ubwenegihugu kuko ngo yabusabye.

Yagize ati “ Ndi Umunyarwanda, Mama wanjye na we ni we, ngomba guhabwa ubwenegihugu bwe n’ubu ndi mu Rwanda. Ndashaka kuba Umunayarwanda nkagira uruhare mu iterambere ryarwo.”

Robeyns ari mu Rwanda kubera aya marushanwa yatsinze ya Rudasumbwa mu mwaka wa 2013, maze ahembwa na sosiyete ya KLM itike y’indege yo gusura u Rwanda.

Nubwo atari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda kuko ngo ubu ari iya kane , guhahwa iyi tike byagabanyije inshingano zari gusabwa umuryango we umuzana mu Rwanda kuko ngo itike yaho ari amayero 1200 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1,030,800.

Bwa mbere agera mu Rwanda mu mwaka wa 2006, yasanze rwarateye imbere ariko ngo nyuma muri 2009 atungurwa n’uko yongeye kubona u Rwanda byarushijeho. Mu mwaka wa 2011 agaruka ngo asanga inyubako ndende, imihanda irimo kaburimbo n’ibindi ariko ngo kuhagera muri uyu mwaka ngo byatumye abona byinshi igihugu nyina avukamo cyagezeho nyuma y’imyaka itatu ahavuye.

Robeyns w’imyaka 18 ni umukinnyi wa Basket mu ikipe ya Liege Basket yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Yemeye ko igihe yakwiyambazwa mu gutanga umusanzu we mu Rwanda yabitekerezaho.

[email protected] &[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages