00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robin Roberts yahishuye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda n’umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 July 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Umunyamakuru w’icyamamare mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, ari kwizihiriza mu Rwanda isabukuru y’imyaka 20 amaze ari kumwe n’umukunzi we Amber Laign.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Robin yagaragaje ko ari mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa. Ni ibirori bikomeye byahurije hamwe abasore n’inkumi barenga 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

Aba bitabira ibikorwa by’umuco, siporo, uburezi n’iterambere rusange.

Iri huriro ryahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 Robin na Amber Laign bamaze bakundana kuko bahuye mu 2005.

Mu 2023 ni bwo barushinze nyuma y’imyaka 10 Robin atangaje ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’iby’urukundo rwe na Amber.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Robin yasangije abakunzi be ifoto ye na Amber bashakanye, bambaye imipira y’icyatsi iriho ijambo ‘Umuganda’, bigaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.

Yakomeje avuga ko bari mu Rwanda kubera ubutumire bwa Giants of Africa, aho bari kwizihiza impano z’abakinnyi b’umukino wa Basketball baturutse hirya no hino muri Afurika.

Ati “Ni uburyo bwiza cyane bwo kwizihiza imyaka 20 y’urukundo rwacu. Ni urugendo rudasanzwe!”

Mu butumwa Amber yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagize ati “Imyaka 20, ibihugu 20, urugendo rumwe rw’agatangaza. Njye na Robin twizihije isabukuru y’imyaka 20 y’urukundo rwacu mu buryo budasanzwe. Turi mu Rwanda, turi kumwe n’umuryango wa Giants of Africa tuzirikana urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika.”

Amber wanashimiye Giants of Africa ku bwo kubemerera kwifatanya nayo yongeyeho ko “kuva mu mbyino kugeza ku mirimo rusange yadukoze ku mutima. Uru rugendo rwatwibukije ikintu gikomeye.”

Umunyamakuru w’icyamamare mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, ari kwizihiriza mu Rwanda isabukuru y’imyaka 20 amaze ari kumwe n’umukunzi we Amber Laign
Masai Ujili watangije Giants of Africa ari kumwe na Robin Roberts mu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025
Robin Roberts n’umukunzi we Amber Laign bizihirije imyaka 20 bamaze bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages