Mu mpera z’icyumweru gishize, Robin yagaragaje ko ari mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa. Ni ibirori bikomeye byahurije hamwe abasore n’inkumi barenga 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.
Aba bitabira ibikorwa by’umuco, siporo, uburezi n’iterambere rusange.
Iri huriro ryahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 Robin na Amber Laign bamaze bakundana kuko bahuye mu 2005.
Mu 2023 ni bwo barushinze nyuma y’imyaka 10 Robin atangaje ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’iby’urukundo rwe na Amber.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Robin yasangije abakunzi be ifoto ye na Amber bashakanye, bambaye imipira y’icyatsi iriho ijambo ‘Umuganda’, bigaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.
Yakomeje avuga ko bari mu Rwanda kubera ubutumire bwa Giants of Africa, aho bari kwizihiza impano z’abakinnyi b’umukino wa Basketball baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ati “Ni uburyo bwiza cyane bwo kwizihiza imyaka 20 y’urukundo rwacu. Ni urugendo rudasanzwe!”
Mu butumwa Amber yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagize ati “Imyaka 20, ibihugu 20, urugendo rumwe rw’agatangaza. Njye na Robin twizihije isabukuru y’imyaka 20 y’urukundo rwacu mu buryo budasanzwe. Turi mu Rwanda, turi kumwe n’umuryango wa Giants of Africa tuzirikana urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika.”
Amber wanashimiye Giants of Africa ku bwo kubemerera kwifatanya nayo yongeyeho ko “kuva mu mbyino kugeza ku mirimo rusange yadukoze ku mutima. Uru rugendo rwatwibukije ikintu gikomeye.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!