Nyuma yo kubona ko u Rwanda rufite abahanzi bafite ubuhanga ariko babuze ubushobozi bwo kwigaragariza abakunzi ba muzika, Rock & Roll Club yabashyiriyeho uburyo buzajya bubafasha kwiyerekana no gukurana ubuhanga mu kuririmba live.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Niyoyita Jackson, umuyobozi wa Rock & Roll Club, yadutangarije ko batangiranye ingamba nshya mu kuzamura abanyamuziki badafite ubushobozi, kongerera ubumenyi abahanzi nyarwanda mu gucuranga live ndetse no guha rugari ababura uko bategura ibitaramo bito mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Ni gahunda nshya nyine twebwe dutangiranye, Rock & Roll Club isa n’aho ari nshya ariko gahunda ifite ni nziza ku Banyarwanda cyane cyane abahanzi bakizamuka.”
Akomeza agira ati “Tuzajya tubafasha kwitoza kuririmba live kuko dufite band ikomeye cyane, abandi bahanzi na bo bazajya babyifuza hari itsinda ry’abacuranzi rizajya ribafasha gukora ibitaramo bya live kandi ni ikintu twashyizemo ingufu ku buryo bizagenda neza abahanzi bakagira ubwo bumenyi”
Rock & Roll Club kandi yashyizeho gahunda ihoraho yo kujya ifasha abahanzi cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwitoza kuririmba live aho bazajya bahabwa rugari mu masaha y’ijoro bagacurangirwa n’itsinda ry’aka kabyiniro banabonereho uburyo bwo kwiyereka abafana mu buryo bworoshye.
Ubuyobozi bwa Rock & Roll Club kandi bwemeje ko abakunzi b’indirimbo za karahanyuze by’umwihariko abubatse ingo bakunda kwiyibutsa ibihe bya kera , bazajya bacurangirwa igisope mu buryo bwa live buri munsi mu masaha y’ijoro.
Rock & Roll Club ni akabyiniro gaherere muri Alpha Palace Hotel i Remera, kamaze iminsi mike gafunguye imiryango gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo hafungurwa ku mugaragaro.


















TANGA IGITEKEREZO