Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yavuze ko atari we uzabona uwo munsi w’ibi birori ugeze.
Ati “Sinjye uzabona uwo munsi ugeze, natunguwe n’abana tuzafatanya bo muri Sherrie Silver Foundation, njye nasanze hari ibyo bamaze gushyira ku murongo biteye ubwoba ni byiza cyane. Tugeze kure twitegura navuga ko ari nka 60%, 40% isigaye yo ni ugusigiriza.”
Yakomeje avuga ko azaririmba indirimbo ze zose kandi akaba yarateguye kuzagaragara kuri uru rubyiniro mu buryo bwihariye.
Uyu muhanzi yavuye mu myiteguro ijyanye no kuririmba ahita yerekeza kwa Matheo Design, uzamwambika imyambaro azaserukana muri ibi birori.
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyane ko byatangiye mu mwaka ushize wa 2024.
Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.
Uretse aba bahanzi, ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyoncé, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho, cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000 Frw.
Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver. Bizayoborwa na Eric Omondi wo muri Kenya, uri mu banyarwenya bafite izina rikomeye muri Afurika.
Ushaka kugura itike wanyura Hano


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!