00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ross Kana yatumiwe mu gitaramo muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 November 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Ross Kana uri mu bahanzi bagezweho mu muziki mu Rwanda, yatumiwe mu gitaramo muri Uganda, igihugu agiye kuririmbamo ku nshuro ye ya mbere.

Uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Sunset Brunch’ kizabera ahitwa Paradigm Kampala ku wa 23 Ugushyingo 2025. Aho abagiteguye batangaje ko intego yacyo ari ugufasha abakunzi b’umuziki uburyo bushya bwo kwinjira mu mpera z’icyumweru bizihirwa n’indirimbo za Ross Kana.

Basaba abafana be n’undi mubare munini w’abakunzi b’umuziki muri Uganda kutazacikwa n’iki gitaramo gitegerejwe cyane muri Uganda.

Paradigm Kampala, uyu musore azakorera igitaramo ni hamwe mu hantu hahenze kandi hakomeye mu Mujyi wa Kampala, hazwiho kwakira ibitaramo by’abahanzi bakomeye. Azahakorera igitaramo abisikana na Irene Ntale uzaba wahakoreye ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Ross Kana agiye gutaramira i Kampala mu gihe mu Rwanda yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo ‘Let’s Celebrate’ na ‘The Silver Gala’.

Ross Kana yatumiwe mu gitaramo muri Uganda
Ross Kana ni ubwa mbere ataramiye i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages