00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ross Kana yongewe mu gitaramo kizahuriramo abarimo Kirikou, Davis D, Bushali, Yampano na Diez Dolla

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 October 2025 saa 10:56
Yasuwe :

Ross Kana uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda yongeye mu gitaramo cyiswe “Let’s Celebrate”, azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda na Kirikou wo mu Burundi.

Umukundwa Joshua uhagarariye Kigali Protocol yateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko bahisemo kongera uyu muhanzi muri iki gitaramo, nyuma yo kugirana ibiganiro nawe akaza kubyemera. Ati “Twifuje ko yakwiyongera mu gitaramo, tumwegereye arabyemera. Twizeye ko agiye kongera ibirungo mu gitaramo cyacu.”

Iki gitaramo cyihariye cyiswe “Let’s Celebrate” kizabera muri Mundi Center. Ni igitaramo kizaba ku wa 19 Ukwakira 2025. Ross yiyongereye ku bandi bahanzi bazaririmbamo harimo Kirikou Akili, Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, ndetse hazacurangamo Dj Brianne.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin. kwinjira ku bazagura amatike mbere ni 7.500 Frw ahasanzwe VIP 10.000 Frw naho VVIP azaba ari 20.000 Frw, abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10.000 Frw, VIP ari 15.000 Frw naho VVIP ari 30.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda *662*700*2063#

Ross Kana yongewe mu gitaramo kizahuriramo abahanzi barimo Kirikou, Davis D, Bushali, Yampano na Diez Dolla

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages