Iyi radiyo iri mu zikunzwe mu Rwanda yatangije ku mugaragaro iri rushanwa kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018.
Iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Kigali, muri za kaminuza ndetse no mu nzu z’imyidagaduro z’urubyiruko.
Abemerewe kwiyandikisha ni abari hagati y’imyaka 18 na 35, biyumvamo ubushobozi bwo kuyobora ibiganiro no kuvugira mu ruhame.
Murenzi Emmalito uri gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko baritangije mu buryo bwo kugaragaza impano usanga zipfukiranwa mu itangazamakuru.
Ati “Hari ibintu birambiranye reka mbabwize ukuri, kumva y’uko radiyo nshya ishingwa ugasanga ihise ifata wa munyamakuru wari usanzwe akora ku yindi ntiduhereze umwanya urubyiruko rufite impano”.
Akomeza agira ati “Icyo rero nicyo tuje guhangana na cyo ngo tugaragaze impano nshya mu itangazamakuru. Nitubikora n’andi maradiyo azatangira guha abo tuzaba twagaragaje akazi, wa muntu atangire abyaze itangazamakuru amafaranga kandi akore cya kintu yahoze yiyumvamo.”
Batatu bazatsinda bazahabwa ibihembo by’amafaranga, uwa mbere ahabwe akazi na Royal Fm ndetse n’abandi bahabwe imenyereza ry’igihe gito.
Umwihariko wa mbere w’iri rushanwa ni ukugaragaza impano zitari zizwi mu mwuga w’itangazamakuru.
Irushanwa niritangira hazajya hafatwa ibiganiro bishyirwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu abe aribo bitorera ku buryo nta muntu uzavuga ko habayemo uburiganya.
Ariko no kuri radiyo hari igihe bazajya bacishako abarushanwa mu gihe birimo kuba (Live).
Murenzi yasabye ababyeyi kuzabohora abana babo bakiyandikisha mu irushanwa ndetse no guhatana. Kwiyandikisha ni uguhamagara kuri 0733548048 cyangwa kuri email: [email protected]




Ibitekerezo 0