Gushinja R.Kelly gufata abana ku ngufu byahishuwe mu kiganiro mbarankuru ‘Surviving R.Kelly’ cyaciye kuri televiziyo yitwa Lifetime muri yo muri Amerika.
Iki kiganiro kirimo ubuhamya bw’abagore bashinja R.Kelly gukoresha abana b’abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato mu myaka itandukanye.
Mu bice bitandukanye bigize iki kiganiro hagaragaramo uburyo yakinishije abana b’abakobwa filime z’urukozasoni n’uburyo yasambanyaga abagore ku gahato.
Ibi bikorwa bigayitse bishinjwa R.Kelly byatumye ahinduka igicibwa mu bantu batandukanye barimo n’ibyamamare bagenzi be ku bw’amabi yakoze.
Nka Lady Gaga aherutse gusaba imbabazi abakunzi be kubera indirimbo bakoranye mu 2013, yahise anayisiba ku mbuga zicuruza umuziki na Youtube.
Nyuma y’iki kibazo, hahise haduka ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwise #MuteRKelly, bugamije kumucecekesha Isi yose ikamwibagirwa.
Mu cyumweru gishize, abantu b’ingeri zitandukanye bokeje igitutu Royal FM yo mu Rwanda, bayinenga kuba ikomeje gucuranga indirimbo za R.Kelly mu gihe ahandi ku Isi bari kumuha akato.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko nibura ku rutonde rw’indirimbo zicurangwa kuri Royal FM ku munsi, habaga harimo ebyiri cyangwa eshatu z’uyu muhanzi.
Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bagaragaje ko bitumvikana uko iyi radio igiha rugari uyu muhanzi.
Uwitwa Ndungutse Linda yagize ati “Ndatunguwe cyane kumva aba DJs ku gicamunsi bavuga ku kiganiro cya R.Kelly kuri Royal FM nyuma bagakomeza gucuranga indirimbo ze.”
Uwitwa Carter Honoree Wolf nawe yashinjije Royal FM kwamamaza R.Kelly ufatwa nk’inkozi y’ibibi mu gihe abandi bahagurukiye kumurwanya.
Ati “Mu gihe Isi yose yahagarukiye kurwana no gucecekesha R.Kelly ku bwo guhohotera ibihumbi by’abangavu, Royal FM icuranga indirimbo ze buri munsi, buri saha. Kandi muvuga ko muri Radio ikorera mu mucyo mu bintu byose. Ntabwo mukunda abiraburakazi!”
Ibigo bicuruza umuziki, inzu akoreramo ya RCA Records byacanyweho umuriro n’abantu benshi ngo bitandukanye na R.Kelly. Radio zimwe zamaze gusiba indirimbo ze aho kugeza ubu uburyo acurangwa bimaze kugabanuka ku kigero cya 85% nk’uko bitangazwa na Billboard.
Muri 2018 byari byaragabanutse ku kigero cya 40% ariko byakajije umurego aho hasohokeye Surviving R.Kelly.
Radio zo mu mijyi irimo Seattle, Atlanta, Los Angeles, Savannah, na Dallas zasibye burundu ibihango by’uyu mugabo.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Fred Martin ushinzwe ibiganiro kuri Royal FM yavuze kugeza ubu batarahagarika gucuranga indirimbo za R.Kelly.
Yagize ati “Bitewe n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha (automated system) dukoresha, ntabwo navuga ko twahagaritse gucuranga indirimbo za R.Kelly.”
Fred Martin yavuze ko ubusanzwe ibikorwa bibi bya R.Kelly bitari guteza ibibazo mu Rwanda, ku buryo n’indirimbo ze zahagarikwa dore ko abenshi mu bumva radiyo mu Rwanda batabyitayeho.
Yagize “Abantu benshi bumva radiyo mu Rwanda, 80% ni abenegihugu binashoboka ko nta kintu babiziho, ni bake cyane. Wakwibaza umubare w’abantu basobanutse bakurikirana ibibera ku Isi ni bangahe? Abantu bari kuvuga cyane kuri iyi ngingo ni abavuga ururimi rw’icyongereza, basanzwe bakurikirana cyane.”
Ikindi ubuyobozi bwa Royal FM bwibaza, ni ukumenya niba ‘abantu bakwiye kumva umuziki w’umuhanzi ku bw’ibikorwa bye cyangwa se uburyohe bwawo’.
Ushinzwe ibiganiro muri Royal FM yavuze ko bagiye gutegura ikiganiro, kizatumirwamo abantu b’inararibonye hamwe n’abakunzi b’iyi radiyo, bakemeza niba koko bakwiye gusiba ibihangano bya R.Kelly cyangwa se babireka.
Yagize ati “Tugiye kubishyira mu kiganiro cya mu gitindo, tubiganireho. Tuzatumira abantu batandukanye ubundi twumve ibyo abandi bantu bavuga. Ese twasiba indirimbo za R.Kelly tugendeye ku bantu batanu bonyine banditse kuri Twitter?. Tuzakoresha demokarasi ibizemezwa na benshi nibyo tuzakora.”
Kugeza ubu R.Kelly ntiyemera ibyo ashinjwa ariko ibyamamare bitandukanye banakoranye indirimbo bikomeje kumwiyomoraho. Celine Dion bakoranye indirimbo ‘I’m Your Angel’yamaze kuyisiba kuri Youtube, naho Chance The Rapper asiba iyitwa ‘Some Where in Paradise’ ku mbuga zicuruza imiziki, ariko ayirekera kuri Youtube.
Yari afite igitaramo muri leta ya Illinois muri Mata, ariko abayobozi baho banze kumuha uburenganzira ku bw’amabi ashinjwa gukora.
N’ubwo abantu benshi bamuteye umugongo, aherutse gukorera igitaramo mu mujyi wa Chicago mu kabyiniro kitwa V75, abantu baza ari benshi cyane kandi baramwishimira.



















TANGA IGITEKEREZO