00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen (Rtd) James Kabarebe mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella (Amafoto)

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 24 December 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatandatu.

Kabarebe yitabiriye ubu bukwe kimwe n’abandi bantu bazwi mu Rwanda barimo Sadate Munyakazi wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, Dr Muyombo Thomas uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso n’abandi.

Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye byiganjemo abanyamuziki nka Producer Element wakoze indirimbo ‘Kola’ ya The Ben, Producer Kiiz uherutse kwegukana igihembo cya Producer of The Year muri Isango na Muzika Awards 2023.

Hari kandi abahanzi nka Christopher, Igor Mabano, Andy Bumuntu bambariye uyu musore, hamwe n’abandi barimo Chriss Eazy, Okkama, Niyo Bosco, Yvan Mpano, Shemi n’abandi batandukanye.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana n’itorero, mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante ruherereye ku musozi wa Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Tariki 15 Ukuboza 2023 mu busitani Mlimani Jalia Garden buherereye i Rusororo mu Akarere ka Gasabo, nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella bamaze imyaka ine bakundana.

Rtd Gen James Kabarebe yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, ari mu bitabiriye ibirori byo kwakira abatumiwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella
The Ben na Pamella bacaniwe icyuma kirekura umwotsi kizwi nka 'Smoke Machine' ubwo binjiraga
The Ben na Pamella ubwo bahwabwaga Divayi yo gutangiza ibi birori
The Ben na Pamella binjiye ibitwenge ari byose
Tom Close na David Bayingana basanzwe ari inshuti za hafi za The Ben bari mu bitabiriye ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages