Ni iserukiramuco byitezwe ko rizaba ku wa 11 na 12 Ukuboza 2021.
Abanyempano bitegura kuzagaragara muri iri serukiramuco bamaze iminsi bahuguwe ku mpano zabo, bavuga ko bamaze kunguka ubumenyi bufatika buzabafasha kuzamura urwego bari basanzweho.
Bayisingize Rosine usanzwe akina ikinamico na filime yabwiye IGIHE ko yungutse ubumenyi bushya bumufasha kwagura impano ye ugereranije n’urwego yari asanzweho.
Ati”Nkurikije ubumenyi bw’abari kuduhugura, bitewe n’imyitozo bari kuduhereza ndikubona ibyo nakoraga biri hasi, ubusanzwe twakoraga imyitozo bagahugurutsa umuntu umwe umwe, umutoza natwe niko ari kubigenza ariko akabanza akadufasha gukora imyitozo yo gukangura ubwonko kuburyo ibyo Director akubwira uhita ubyumva byihuse ukabishyira mubikorwa”.
Mugisha Patrick usanzwe ari umubyinnyi w’imbyino zigezweho we yavuze ko nyuma yo guhugurwa agiye gukuza impano yo kubyina bigahinduka akazi, avuga ko yabyinaga yishimisha ariko kuva ubu bigiye guhinduka umwuga.
Ati “Ntiwabyina ntabitekerezo ufite, dutandukanye n’ababyina babona amashusho kuri televiziyo kuko bo baba bishimisha naho twe ni akazi, aya mahugurwa yamfashije kumva umumaro wo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwagura impano yanjye, kuri ubu ngiye kujya mbyina nifata amashusho nkamenyekanisha ibyo nakoze ku bahanzi batandukanye ku buryo nitegura gutangira kujya mu mashusho y’abahanzi b’ibyamamare”.
Umuyobozi wa igisubizo Entertaining Art Mahoro Clement ari nayo iri gutegura iserukiramuco rya Kivu Culture Festival, yasobanuye ko mugihe bateguraga iri serukiramuco basanze ari ngombwa kubanza gushaka inzobere mu mpano zitandukanye bakabanza guhugura aba banyempano.
Atii“Tukimara gutekereza iri serukiramuco, twateguye amajonjora mu mukino w’ikinamico, imbyino n’abakora urwenya, tuzana inzobere zirabahugura. Ibyo byose byari murwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abanyempano b’i Rubavu kugira ngo ibyo bakora babigire akazi.”
Iserukiramuco rya Kivu culture festival biteganijwe ko rizaba tariki 11 na 12 Ukuboza 2021.
Ryabanjirijwe n’amahugurwa y’abanyempano yabaye ku wa 6-7 Ugushyingo 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!