00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rudakubana Paul wamamaye mu biganiro byo kuri YouTube yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 November 2022 saa 05:20
Yasuwe :

Rudakubana Paul, umuvandimwe wa Buhigiro Andre na Sindikubwabo Peter bamamaye mu biganiro biganiro bitandukanye byo kuri YouTube yitabye Imana.

Amakuru atugeraho avuga ko Rudakubana Paul yazize urupfu rutunguranye, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo we wari ukiri mu rugo, aho aba bavandimwe batuye mu murenge wa Musanze akagari ka Cyabagarura mu Karere ka Musanze.

Iby’urupfu rwe byemejwe na Ally Niyoyita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze.

Rudakubana Paul wavutse 1964 niwe wakunze kugaragara avuga ashize amanga igihe aba basaza bavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije babaga bahuye n’abantu batandukanye.

Mukasenge Thérèse wabanaga nabo akaba ari na mushiki wabo avuga ko yabyutse atunganya umwana we mbere y’uko amujyana ku ishuri , nyuma nibwo yagarutse ajya kwita kuri basaza be asanga Paul yitabye Imana.

Yagize ati “Namaze gukora isuku nyuma nibwo nagiye kubona amazi yavuye mu cyumba cyabo agera muri ruganiriro ntekereza ko Andre yaba yanyaye mu buriri, mubajije arampakanira.”

Yakomeje agira ati “Ninjiye mu cyumba cyabo nsanga Paul aryamye hasi ntekereza ko yaba yahanutse ku gitanda akikubita hasi, gusa mukozeho nasanze yakonje cyane ntabaza abavandimwe nibo bambwiye ko byarangiye.”

Mukasenge Thérèse avuga ko nta burywayi Paul yigeze agaragaza vuba aha uretse ko yigeze kujya muri koma bamugejeje kwa muganga bamubuza kongera kunywa inzoga zimurusha imbaraga ariko yari yaranze kuzivaho we n’abavandimwe be.

Paul nta mwana asize kuko we n’abagenzi be batigeze bashaka abagore, gusa mu 2020 yari yavuze ko aramutse amubonye yamuzana.

Paul yanyuze abatari bake mu biganiro bitandukanye we n’abavandimwe be bagiye bakora kuri shene zitandukanye za YouTube.

Uko ari batatu Buhigiro Andre w’imyaka 85 ari nawe mukuru, Paul Rudakubana wari ufite imyaka 58 na Sindikubwabo Peter ufite imyaka 48 bavuga ko bavukiye mu Karere ka Muhanga Umurenga wa Nyabinoni.

Bavuye mu Majyepfo y’u Rwanda berekeza mu gihugu cya Uganda ariko kubera ikibazo cy’ibyangobwa ntibemererwa kwinjira muri icyo gihugu.

Umuryango wabo wabasabye ko baguma mu Rwanda bakazajya babafasha uko bashoboye niko guhitamo kuguma mu karere ka Musanze basigarana na mushiki wabo Mukasenge Thérèse.

Uhereye ibumoso , Peter , Andre na Paul (wambaye imyambaro y'ibara ry'umukara)
Aba basaza aho banyuze baba bashagawe na benshi kubera uburyo bamaze kumenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages