00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugamba Sipiriyani wibukwa tariki 15 Kanama ni muntu ki?

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 31 July 2013 saa 11:30
Yasuwe :

Rugamba Sipiriyani wibukwa ku nshuro ya 19, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, mu mwaka w’i 1994.
Rugamba yasigiye Abanyarwanda umurage munini abinyujije mu mivugo, ibisigo n’indirimbo zamenyekanye cyane mu gihugu no mu Karere U Rwanda ruherereyemo.
Rugamba yavukiye mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu mwaka w’1935. Yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), mu mwaka wa 1965, babyarana abana 10. Bapfanye (…)

Rugamba Sipiriyani wibukwa ku nshuro ya 19, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, mu mwaka w’i 1994.

Rugamba yasigiye Abanyarwanda umurage munini abinyujije mu mivugo, ibisigo n’indirimbo zamenyekanye cyane mu gihugu no mu Karere U Rwanda ruherereyemo.

Rugamba yavukiye mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu mwaka w’1935. Yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), mu mwaka wa 1965, babyarana abana 10. Bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye bane.

Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana aicishije mu nganzo ye.

Muri byaranze Rugamba Cyprien harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyayo ikwiriye u Rwanda.

Ibi bigaragarira mu ndirimbo ziri muri 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba yibukwa buri mwaka, ku itariki ya 15 Kanama, ku munsi wa Assomption, bitewe nuko we ubwe, akiriho yari yarasabye umuryango we ko igihe cyose bazaba bamwibuka nk’umubyeyi wabo, bazajya babikora ku munsi Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

Kuri uyu munsi Rugamba Cyprien yibukwa mu byiciro Bibiri aho habanza igitambo cya Misa, hagakurikiraho igitaramo cy’itorero Amasimbi n’Amakombe na Korali Rugamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages